skol

Ibyihariye ku muco w’Abanya-Namibia wo gutizanya abashakanye

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Okujepisa Omukazendu ni umuco wo gusangira abagore ukorwa n’abantu bo mu moko ya Ovahimba na Ovazemba biganje mu gihugu cya Namibia mu duce twa Kunene na Omusati.

Muri utu duce, iyo umugabo asuwe n’undi mugabo w’inshuti ye cyangwa mwene w’abo wa hafi, aramureka akarara ku buriri bwe kandi akaryamana n’umugore we ijoro ryose. Ubwo we aragenda akajya kurara mu yindi nzu cyangwa akarara hanze.

Umugore ntabwo aba yemerewe kubyanga kuko rimwe na rimwe na we aba ashobora guhitiramo umugabo we umukobwa maze bakaryamana.

Abaturage b’Aba-Himba bo mu Majyaruguru ya Kunene bavuga ko akenshi abagabo baha inshuti zabo abagore babo ngo baryamane biteze ko na bo bazabaha abagore babo mu gihe kiri imbere.

Uyu muco wa ‘Okujepisa Omukazendu’ umaze igihe kirenga imyaka amagana ukorwa kandi uramenyerewe.

Abawukora bemeza ko ari ingenzi mu gutuma ubucuti bukomera kandi ugatuma hatabaho kugirirana ishyari.

Uyu muco ntugaragara muri bene wacu b’Abanyafurika gusa kuko no muri Greenland hari ubwoko bwitwa Eskimo buwugira.

Aba-Eskimo na bo bagira umuco wo gutiza abagore babo abashyitsi b’abagabo babasuye maze bakararana.

Abahanga mu by’umuco, bagaragaza ko impamvu ituma ba Eskimo bakora ibyo ari ukugira ngo babyare abana bafite amagara mazima, dore ko ari bake kandi kubyarana mu muryango bitera ibyago byo kubyara abana bafite ubumuga.

Hari bamwe mu baturage ba Namibia basangira abo bashakanye n’abandi bantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa