skol
fortebet

Ibyo Ndayishimiye atavuze ku ndege y’u Burundi yaheze muri Espagne

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 16, May 2026

Ibyo Ndayishimiye atavuze ku ndege y'u Burundi yaheze muri Espagne

Sponsored Ad

skol

Abarundi bamaze hafi imyaka 10 bategereje indege ya Gulfstream G-IV yaguriwe Perezida w’u Burundi mu mpera za 2016 kugira ngo Evariste Ndayishimiye ajye ayikoresha, aho guhora akodesha.

Iyi ndege ifite nimero 9U-BKB yajyanywe muri Espagne mu 2017 imaze amezi make iguzwe, kugira ngo hakemurwe ikibazo yari ifite, igeze ku kibuga cy’indege cya Cuatro Vientos i Madrid, abatekinisiye banzura ko ijyanwa gukorerwa mu Bwongereza.

Mu mpera za Ukuboza 2022, Ndayishimiye yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bo muri Leta y’u Burundi bari mu biganiro bigamije kureba niba iyi ndege yaguzwe miliyoni 8,5 z’Amayero yakongera gukora cyangwa niba bazayigurisha.

Ikibazo cy’iyi ndege cyagarutse mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye n’ikinyamakuru Yaga Burundi cyasohotse tariki ya 18 Mata 2026, asobanura ko mu byatumye gukura iyi ndege i Madrid bigorana harimo ko ufite ibyangombwa byayo yabuze.

Ndayishimiye yagize ati “Urumva isabwa kuva Madrid ijya mu Bwongereza. Kugira ngo iveyo, isabwa kuba ifite ibyangombwa. Uwari ufite ibyangombwa twaramubuze, n’ubu aracyazerera. Ikindi, abakurikiranye dosiye y’iyo ndege si twebwe.”

Radio RPA yatangaje ko ubwo iyi ndege yari igiye koherezwa i Madrid, Leta y’u Burundi yahaye Ambasaderi wayo mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, Cherif Aidara Bocoum, inshingano yo kuyiherekeza.

Bocoum usanzwe ari umugabo wa Ambasaderi w’u Burundi muri Tanzania muri iki gihe, Léontine Nzeyimana, yageze i Madrid afatira ibyangombwa byose by’iyi ndege atabimenyesheje ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza nk’uko iyi radiyo yabitangaje.

Iki gitangazamakuru cyatangaje ko nyuma y’aho, Ambasaderi Bocoum yamenyesheje ubutegetsi bwa Nkurunziza ko azasububiza ibi byangombwa mu gihe bwamaze kumwishyura amafaranga yose Leta y’u Burundi yamwambuye.

Hari amakuru avuga ko Ambasaderi Bocoum wakoranaga bya hafi na Nkurunziza, yagiye akorera ingendo nyinshi mu mahanga nk’intumwa ye yihariye, icyakoze ko hari aho yakoresheje amafaranga ye ariko Leta ntiyamusubiza.

Nubwo Ambasaderi Bocoum yafatiriye ibi byangombwa, Leta y’u Burundi ntiyamukuye mu nshingano. Perezida Ndayishimiye na we yamuretseho kugeza mu 2022 ubwo yamwamburaga iyi nshingano, amugaragaza nk’umutekamutwe.

Muri Mata 2026, Ndayishimiye yagaragaje ko nta kindi gisubizo Leta y’u Burundi ifite mu gihe itarabona ibi byangombwa, kandi ko igihangayikishije kurushaho ari uko ubwishyu bwa parikingi yo ku kibuga cy’indege cya Madrid bwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa