Ibyo Putin asaba kugira ngo arangize intambara yo muri Ukraine nyuma yo guhura na Trump
Yanditswe: Friday 22, Aug 2025
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasobanuye ku mugaragaro ibisabwa kugira ngo ahagarike intambara muri Ukraine.
Ni ingingo Putin yagarutseho ubwo yahuraga na Perezida Donald Trump i Alaska mu cyumweru gishize.
Ibyo u Burusiya busaba birimo ko Ukraine itazajya mu Muryango wa NATO, ko nta ngabo z’ibihugu by’Iburengerazuba zizajya ku butaka bwayo, ndetse no gutanga akarere ka Donbas kose, bikemerwa ko kometswe ku Burusiya.
Ibyo u Burusiya busaba bwabishyikirije ku mugaragaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko Reuters yabitangaje.
Aya makuru agaragaza kandi ko Putin yemeye ko nta bindi bice zongera gufata mu ntambara mu turere twa Kharkiv na Zaporizhzhia, ndetse yemera no kurekura bimwe mu bice yafashe mu turere twa Kharkiv, Sumy na Dnipropetrovsk.
Ibi birimo impinduka ugereranyije n’ibyo Putin yari yasabye mu 2024, ubwo yavugaga ko Ukraine igomba gutanga uturere tune twose u Burusiya bwiyometseho mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu 2022. Aho harimo Donetsk na Luhansk (ho muri Donbas), ndetse na Kharkiv na Zaporizhzhia.
Izi mpinduka zije nyuma y’imyaka myinshi u Burusiya bugowe no kuganza Ukraine ku rugamba mu buryo bugaragara. Nyuma yo gutangiza intambara mu kwezi kwa Gashyantare 2022, ingabo z’u Burusiya zashoboye gufata ibice binini by’ubutaka, ariko mu mpeshyi y’uwo mwaka, Ukraine yatangije ibitero byo kwisubiza ubutaka byatumye yisubiza ibice bikomeye bya Kherson na Kharkiv.
Guhera mu 2023, bivugwa ko u Burusiya bugenzura munsi ya 20% ya Ukraine, aho hafi 7% by’ubwo butaka bwari bwarafashwe mu 2014, ubwo u Burusiya bwigaruriraga burundu Crimea.
Ingabo z’u Burusiya zikomeje kugenzura hafi 88% ya Donbas, hafi akarere kose ka Luhansk n’ahagera kuri 75% ya Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia. Mu turere twa Sumy na Kharkiv, ubutaka bugenzurwa n’u Burusiya bungana na kilometero kare 150 uzikomatanyirije hamwe, izi zikiyongeraho n’agace gato muri Dnipropetrovsk.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *