skol

ICC yatangiye kuburanisha Joseph Kony adahari

Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025

featured-image

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, International Criminal Court (ICC), rwatangiye kuburanisha Umuyobozi w’Umutwe wa LRA (Lord Resistance Army), Joseph Kony, urwanya ubutegetse bwa Uganda umaze imyaka 20 ashakishwa.

ICC yari yasabye ibihugu binyamuryango n’ibitari ibinyamuryango gufatanya mu gushakisha Kony ushakishwa kubera ibyaha by’intambara akurikiranyweho.

Umugambi wo gufata uyu mugabo urimo afatanyabikorwa batandukanye barimo Guverinoma ya Uganda, Centrafrique, Congo na Leta zunze Ubumwe za Amerika zanashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadorali ku watanga amakuru.

Mu 2017 nibwo ingabo zihuriweho za Leta zunze Ubumwe za Amerika na Uganda zari zarashyiriweho gushakisha uyu mugabo zabaye zigaharitse imirimo yo kumushakisha nyuma yo kugaragaza ko atakiri ikibazo.

Kugeza ubu haribazwa niba uyu mugabo yaba aherereye muri Centrafrique cyangwa muri Congo.

Ku wa 9 Nzeri Urukiko rwatangiye kuburanisha urubanza rwe nubwo atari ahari, ruba urwa mbere rubaye uregwa adahari.

Urubanza rwe rushobora kuzaba urugero rwiza mu zindi manza zitandukanye aho abaregwa biba bigoye kubageraho bashobora kuburanishwa badahari.

Kony washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi muri 2005, akurikiranyweho ibyaha 39 birimo ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gusambanya kugahato, gushimuta no kwinjiza abana mu gisirikare cy’inyeshyamba za LRA.

Mu 1987 Kony ni bwo yatangije intambara ya gisivili muri Uganda aho ibihumbi by’abaturage byishwe, abagore bafatwa ku ngufu abandi barasuhuka.

Mu ugushyingo 2022 uwari Umushinjacyaha muri ICC Karimu Khan yasabye kwemeza ibirego 33 biregwa uyu mugabo no kwemerera ubushinjacyaha kugira ibyo bwongeraho.

Uyu mushinjacyaha kandi yasabye ko urukiko rwakwemeza iburanishwa nubwo uyu mugabo yaba adahari biba inshuro ya mbere bisabwe muri uru rukiko mpuzamahanga.

Uru rukiko mu 2022 rwakatiye umwe mu bakoranaga na Joseph Kony, ari we Dominic Ongwen imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha by’intambara yakoze.

Mu 2013 Leta ya Centrafrique yigeze gutanga za ko Kony ari muri iki gihugu.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mugabo aracyashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha nubwo nta makuru yaho yaba aharereye ahari ari nayo mpamvu urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa adahari.

ICC yatangiye kuburanisha Joseph Kony adahari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa