skol

ICC yemeje ibyaha 39 by’intambara bishinjwa Joseph Kony

Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025

featured-image

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, International Criminal Court (ICC), rwemeje ibyaha 39 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bishijwa Joseph Kony, Umuyobozi w’Umutwe wa LRA urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ibyo byaha byemejwe ku wa 6 Ugushyingo 2025, bikaba ari intambwe ikomeye mu rubanza rumaze imyaka irenga 20 ruregwamo Kony.

Kony akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, kwica abasivile ku bushake, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi bitandukanye yakoze hagati ya 2002 na 2005.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zifatika zigaragaza ko Kony yagize uruhare rukomeye mu byaha byakozwe, yaba kubikora we ubwe cyangwa binyuze mu bandi.

Abacamanza banze ubusabe bw’abavoka bashyiriweho Kony basabaga ko icyemezo cy’iyemezwa ry’ibyaha cyasubikwa, bavuga ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bihagije ngo urubanza rukomeze.

Icyemezo cy’urukiko gitanga uburenganzira bwo gukomeza urubanza, nubwo amategeko mpuzamahanga abuza kuburanisha umuntu udahari, bivuze ko Kony agomba gufatwa akagezwa imbere y’urukiko kugira ngo urubanza rutangire.

Ibiro by’Ubushinjacyaha byavuze ko mu gihe Kony yaba afashwe, ashobora guhita aburanishwa kuri ibyo byaha, bishimangira ko ibikorwa byo gushakisha uyu mugabo w’imyaka 64 bikomeje.

Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abagizweho ingaruka, bamaze igihe kinini basaba ubutabera ku byaha byakozwe na LRA.

ICC yagaragaje ko iki cyemezo kigaragaza umuhate wayo wo gukurikirana abakoze ibyaha bikomeye, nubwo baba bamaze igihe kinini bihisha.

Umutwe wa LRA washinzwe mu mpera z’imyaka ya 1980 ugamije guhirika ubutegetsi bwa Uganda, ukaba waragabye igitero mu Majyaruguru ya Uganda mu gihe cy’imyaka hafi 20 ishize wica abantu bagera ku bihumbi 100, abarenga miliyoni bakurwa mu byabo nk’uko imibare ya Loni ibigaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa