Umunyarwenya ukiri muto wo muri Uganda, Saad Ssozi, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Rango Tenge Tenge, yatangaje ko agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, aho azitabira iserukiramuco rya Tintin Summer Festival 2026.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rango Tenge Tenge yamenyesheje abakunzi be ko azahurira na bo i Kigali ku wa 1 Kanama 2026, abasaba kuzitabira iki gikorwa kugira ngo bahure imbonankubone.
Yagize ati: "Muraho nshuti zanjye zo mu Rwanda! Bwa mbere ngiye kuza i Kigali. Tuzahurira muri Tintin Summer Festival 2026, muze twishimane."
Iri serukiramuco rizabera kuri Tintin Kids Play Centre iherereye mu Kimihurura, rikazahuza ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo urwenya, umuziki n’ibindi bihangano bigenewe abantu b’ingeri zitandukanye.
Rango Tenge Tenge, ufite imyaka 13 y’amavuko, yatangiye kwamamara kuva mu 2023 kubera amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imibyinire idasanzwe, uburyo bwo gusetsa ndetse n’imiterere y’isura ye byamugize icyamamare mu gihe gito.
Yarushijeho kwigarurira imitima y’abatari bake nyuma y’amashusho yaririmbyemo amagambo agira ati "Tenge Tenge Tengerere", yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, afite abakurikira barenga miliyoni 12.5 kuri TikTok, abasaga miliyoni ebyiri kuri Instagram, ndetse n’abandi benshi ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Mu Rwanda, izina rye ryamenyekanye cyane mu ntangiriro za 2024, nyuma yo kugaragara ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi The Ben mu gitaramo cyabereye muri Uganda. Muri icyo gitaramo cya Comedy Store Uganda, Rango Tenge Tenge yagaragaje impano ye, anahabwa amafaranga menshi n’abafana bishimiye ibyo yakoraga.
Uru ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda rwitezweho gukurura imbaga y’abakunzi be, cyane cyane urubyiruko rusanzwe rukurikira ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *