skol

Icyihishe inyuma y’imbabazi Israel yasabye Qatar

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Israel yasabye imbabazi Qatar ku gitero iheruka kugaba mu Mujyi wa Doha mu nyubako yari irimo abayobozi b’umutwe wa Hamas bari mu biganiro bigamije kurangiza intambara.

Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Israel yagabye ibitero i Doha, bigamije kwivugana abayobozi ba Hamas, ariko ibikora itabanje kugisha inama Qatar.

Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10.

Hamas yavuze ko abagize itsinda ry’intumwa zayo ziri mu biganiro i Doha barashweho ariko ko barokotse icyo gitero. Yavuze ko abandi batandatu, barimo n’ushinzwe umutekano w’Umunya-Qatar, bishwe.

Iki gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye ndetse Qatar yari yatangaje ko igomba kwihorera, amakuru avuga ko kugira ngo yemere gukomeza ibikorwa by’ubuhuza hagati ya Hamas na Israel, icyo gihugu cyagombaga kuyisaba imbabazi.

Ku wa 29 Nzeri 2025, Qatar yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahamagaye ku murongo wa telefoni Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed Abdulrahman bin Jassim Al-Thani nk’uruhare rwa Amerika mu gukemura ikibazo kirebana n’icyo gitero cya Israel i Doha.

Ibiganiro byahuje abayobozi b’impande zose, byatangiye Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Bin Abdulrahman Bin Jassim Al Thani, yashimye cyane Perezida, Donald Trump, ku mbaraga ari gushyira mu gushakira amahoro akarere harimo no kwizeza ko nta bindi bitero bizongera kwibasira Qatar kandi ko Amerika yiteguye gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare.

Muri icyo kiganiro cyo kuri telefoni, Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yasabye imbabazi ku gitero igihugu cye cyagabye i Doha no kuba yaravogereye ubusugire bwa Qatar, ashimangira ko batazongera kugaba ibitero ku butaka bwa Qatar.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Bin Abdulrahman Bin Jassim Al Thani, yemeje ko Qatar yamagana mu buryo budasubirwaho kandi nta kujijinganya ibikorwa byose byahungabanya ubwigenge n’ubusugire bwayo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yagaragaje ko kurengera abaturage bayo n’abatuye muri Qatar ari iby’ingenzi kandi byihutirwa. Yanashimiye kandi isezerano ryatanzwe mu kurinda Leta ya Qatar kuba yakongera kugabwaho ibitero nk’ibyo.

Ibi bigaragaza ubushake bwa Leta ya Qatar bwo gukomeza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo byahagarika intambara iri muri Gaza, hibandwa ku gitekerezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu buryo buhuje n’imigenzo ya Qatar mu gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibiganiro na dipolomasi, kandi bukajyana n’inshingano zayo zo guteza imbere umutekano n’ituze mu karere.

Amakuru avuga ko impamvu Israel yasabye Qatar imbabazi zifitanye isano no kuba icyo gihugu cyifuza gukomeza kugira uruhare mu biganiro bigamije kurangiza intambara imaze igihe hagati yayo na Hamas, intambara yatumye icyo gihugu gihabwa akato n’ibihugu byiganjemo iby’Abarabu.

Israel yasabye imbabazi Qatar

Perezida Trump yahamagaye Minisitiri w’Intebe wa Qatar na Benjamin Netanyahu wa Israel ku murongo wa telefoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa