skol
fortebet

Igihugu cya Hongrie cyatangaje ko giteganya kuva muri ICC

Yanditswe: Thursday 03, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Hongrie yatangaje ko igiye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, agiriye uruzinduko rw’akazi i Budapest ku wa 3 Mata 2025.

Sponsored Ad

Muri Gicurasi 2024, ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu, imushinja uruhare rukomeye mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu gace ka Gaza muri Palestine kuva mu Ukwakira 2023.

Kuva izi mpapuro zasohoka, ibihugu byose birebwa n’amasezerano agenga ICC, byasabwaga guta muri yombi Netanyahu mu gihe byabona uburyo bwo kumufata, kuko nta bakozi bihariye uru rukiko rufite bashinzwe gufata abakekwaho ibyaha.

Nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, ahaye ikaze Netanyahu, Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko iteganya kuva muri ICC, kuko idashobora guta Netanyahu muri yombi.

Hongrie ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi Netanyahu asuye nyuma yo gushyirirwaho izi mpapuro. Ni na cyo kizaba kitabarizwa muri uru rukiko kuri uwo Mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa