skol
fortebet

Igikomangoma cya Thailand, Bajrakitiyabha, wari umaze imyaka irenga itatu muri koma, yitabye Imana afite imyaka 47.

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 12, Jun 2026

featured-image

Sponsored Ad

skol

Yaguye hasi mu kwezi kwa Ukuboza 2022, ubwo yari ari gukora imyitozo ngororamubiri hamwe n’imbwa ze.
Abaganga be batangaje ko uku kugwa kwatewe n’ihagarara rikomeye ry’umutima ryakomotse ku ndwara ya mycoplasma yari yarateye umutima we.

Urupfu rwe rusize umuryango w’ibwami wa Thailand ubuze umwe mu bawugize wari ufite ubumenyi n’ubushobozi buhambaye, kandi wari umwe mu bashoboraga kuzagira uruhare rukomeye mu gusimbura umwami.

Bajrakitiyabha yari imfura mu bana barindwi b’Umwami Maha Vajiralongkorn. Yavutse ku wa 7 Ukuboza 1978. Se yamubyaranye n’umugore we wa mbere, Soamsawali.

Mu itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibwami ku wa Gatanu, bavuga bati:

"Itsinda ry’abaganga ryamuhaye ubuvuzi bwihariye kandi rimwitaho ku rwego rwo hejuru cyane, ariko ubuzima bwe bwakomeje kugenda bumera nabi."

Iryo tangazo ryongeraho ko yitabye Imana saa tatu n’iminota 48 z’ijoro ku wa Kane, mu bitaro bya King Chulalongkorn Memorial Hospital.

Yize amategeko, ahabwa impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Cornell University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabanje gukora mu butumwa bwa Thailand muri United Nations i New York, mbere yo gusubira mu gihugu cye gukora mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru i Bangkok no mu tundi turere.

Kuva mu 2012 kugeza mu 2014, yabaye ambasaderi wa Thailand muri Austria, aho yakoranye bya hafi n’igisata cya ONU gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha, United Nations Office on Drugs and Crime.

Yamenyekanye cyane kubera ubuvugizi bwe bwo kuvugurura amategeko ahana ibyaha, cyane cyane yita ku bibazo by’abagore bafunzwe. Thailand iri mu bihugu bifite umubare munini w’abagore bari muri gereza ku isi.

Agarutse muri Thailand, yabaye ambasaderi wa UNODC ushinzwe guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko muri Aziya y’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Uburasirazuba. Yakomeje gusaba ko urwego rw’ubutabera rwa Thailand rwavugururwa, cyane cyane ku birebana n’ibihano bikomeye bihabwa abantu bakoze ibyaha bito bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Mu 2021, se yamugize umuyobozi w’itsinda ryihariye rishinzwe kwita ku mibereho n’umutekano we, ndetse amuha ipeti rya jenerali.

Umuganwakazi Bajrakitiyabha yari kandi umuntu ukunda cyane siporo, cyane cyane kwiruka intera ndende, kandi yakundaga kwitabira amarushanwa atandukanye yo gusiganwa ku maguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa