Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyatangiye ibitero bishya kuri Iran mu rwego rwo kwihorera ku bitero Iran iherutse kugerageza kugaba ku ngabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika muri ako karere (CENTCOM) bwavuze ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ingabo za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bitandukanye by’umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), urwego rw’igisirikare cya Iran rushinzwe kurinda ubutegetsi bwa Kisilamu. Ibyo bitero byibasiye ibigo by’ubuyobozi, ububiko bw’ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote (drones), ndetse n’ibigo by’igisirikare kirwanira mu mazi.
Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko ibirwa bya Qeshm na Abadan, bifite ibikorwaremezo bikomeye by’inganda za peteroli, biri mu hantu hagabwe ibitero.
Mbere y’ibi, Iran yari yemeye ko ku wa Gatatu yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Yorodaniya no ku mato yari ari mu Muyoboro wa Hormuz. Gusa ntiyigeze igira icyo ivuga ku nkongi y’umuriro yadutse ku bwato bunini butwara gaz bwa Amerika bwari ku cyambu cya Damietta muri Misiri.
CENTCOM yavuze ku rubuga rwa X ko ibyo bitero ari “igisubizo gikomeye” ku bitero Iran yagabye ku wa Kabiri ku birindiro bya Amerika muri Yorodaniya no ku mato yari mu Muyoboro wa Hormuz.
Ku wa Gatatu, ikinyamakuru Axios cyatangaje, gishingiye ku muyobozi wa Amerika utatangajwe amazina, ko Perezida Donald Trump yahuye na Minisitiri w’Ingabo wa Arabie Saoudite, Igikomangoma Khalid bin Salman, wamugejejeho ubutumwa bw’uko igihugu cye cyifuza kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi. White House ntiyari yagira icyo itangaza kuri ayo makuru.
Uku kongera kurasana kwabaye nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi mike.
Amasaha make mbere y’uko ibi bitero bishya bitangazwa, Perezida Trump yari yavuze ko Amerika igomba kwihorera ku gitero Iran yari yagerageje kugaba ku ngabo zayo.
Yabwiye abanyamakuru bari muri White House ati: “Tugiye kubakubita bikomeye kuko ubu ni igihe cyacu cyo kubatera.”
IRGC yo yavuze ko yagabye igitero ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Amerika ndetse no ku kigo cy’ubuyobozi muri Yorodaniya “mu kwihorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’ingabo za Amerika.”
Yanatangaje ko ingabo zayo zirwanira mu mazi zagabye ibitero ku mato atatu atwara peteroli yari mu Muyoboro wa Hormuz nyuma y’uko ayo mato “yirengagije ubutumwa bw’iburira” kandi akanyura mu nzira yavuze ko “itari itekanye kandi itemewe n’amategeko.”
Ku wa Gatanu ushize, Perezida Trump yari yahagaritse ibikorwa byo kurasa ibisasu byari bimaze iminsi 13 bikorwa buri joro.
Igihe Amerika na Israel batangizaga intambara kuri Iran muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Donald Trump yari yavuze ko iyo ntambara yari kuzamara ibyumweru bike gusa. Nyamara ubu imaze amezi atanu nta kimenyetso kigaragaza ko igiye kurangira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *