Igisirikare cya Amerika na Anduril byasinye amasezerano ya miliyari 20$
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyasinye amasezerano y’imyaka 10 n’Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwirinzi cyitwa Anduril.
Aya masezerano ashobora kugera ku gaciro ka miliyari 20$.
Azatangirana n’igihe cy’ibanze cy’imyaka itanu, ariko abe ashobora kongerwaho indi myaka itanu mu gihe iya mbere yarangiye.
Imwe mu ngingo ziyagize ni uko igisirikare cya Amerika kizajya gikoresha ibikoresho bya mudasobwa, porogaramu za mudasobwa, ibikorwaremezo n’izindi serivisi zitangwa na Anduril.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu biro by’umuyobozi mukuru ushinzwe amakuru muri Minisiteri y’Ingabo, Gabe Chiulli, yavuze ko kutiyambaza ikoranabuhanga mu rugamba rwo muri iki gihe ari ukunyagwa zigahera.
Ati “Kugira ngo dukomeze kugira umwihariko wacu n’ububasha ku bo duhanganye, tugomba kuba dufite ubushobozi bwo gukoresha porogaramu za mudasobwa mu buryo bwihuse kandi bunoze.”
Ikigo cya Anduril cyashinzwe n’abarimo Palmer Luckey, uzwiho kuba yaragurishije ikigo gikora ikoranabuhanga rya VR [VR startup] kuri Facebook ubu isigaye yitwa Meta.
Icyerekezo cye ni ukuvugurura igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoresheje indege z’intambara zitwara, utudege duto tutagira abapilote, ubwato bw’ikoranabuhanga rihambaye bugenda munsi y’amazi, n’ibindi byinshi.
Iki kigo cyagize inyungu igera kuri miliyari 2$ mu mwaka ushize, nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibigaragaza.
Andi makuru agaragaza ko Anduril iri mu biganiro byo gushaka inkunga ya miliyari 60$.
Iyi mikoranire ije mu gihe Minisiteri y’Ingabo yagiranye amakimbirane n’ikigo cya Anthropic, aho iyi sosiyete ikora ikoranabuhanga rya AI irega iyi minisiteri kuyishyira ku rutonde rw’ibigo byazanira ibyago Amerika [supply chain threat].
Ibi byaturutse ku kuba iyi sosiyete yaragaragaje ko itashimishijwe n’uko ikoranabuhanga ryayo ryakoreshejwe binyuranyije n’amahame yayo, nyuma y’uko Amerika iryifashishije mu bitero byo gufata Perezida Madulo.
Ku rundi ruhande, ikigo cya OpenAI na cyo gikomeje guhura n’uruva gusenya nyuma yo kujya mu mikoranire n’iyi minisiteri, aho benshi mu bakoresha serivisi zayo bagaragaje ko batabyishimiye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *