skol

Igisirikare cya RDC cyatangiye kubererekera FDLR

Yanditswe: Monday 27, Oct 2025

featured-image

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangiye kugaragaza ko nta mpamvu yatuma umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugabwaho ibitero, kuko ngo watangiye kubahiriza ibwiriza riwusaba kurambika intwaro.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, tariki ya 10 Ukwakira 2025 yasabye abarwanyi ba FDLR kwishyikiriza ubuyobozi bw’iki gihugu cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Gen Maj Ekenge yatangaje ko mu gihe abarwanyi ba FDLR batakwishyikiriza izi nzego zombi kugira ngo bacyurwe mu Rwanda, igisirikare cya RDC kizasenya uyu mutwe, gikoresheje imbaraga nk’uko biteganywa mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Kamena.

Mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rw’umutekano rw’u Rwanda na RDC yabereye i Washington DC tariki ya 21 n’iya 22 Ukwakira, impande zombi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indorerezi byemeje ko abarwanyi ba FDLR bataratangira kurambika intwaro ariko Gen Maj Ekenge we wagaragaje ko babitangiye.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Wendy Bashi wa Deutsche Welle, Gen Maj Ekenge yabajijwe aho FDLR igeze mu rugendo ruyikura muri RDC, asubiza ati: “FDLR yakurikije ibwiriza ry’ingabo za RDC.”

Gen Maj Ekenge yatangaje ko FDLR iri mu bice bigenzurwa n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru kandi ko iri huriro ari ryo riri kubabuza kwishyikiriza Leta ya RDC na MONUSCO.

Ati: “Abandi ni bo bari kubabuza kurambika intwaro. Uyu munsi twakwibaza aho FDLR bari. Bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, muri teritwari ya Rutshuru. Bashaka kurambika intwaro ariko bari kubuzwa kubikora.”

Uyu musirikare yabajijwe impamvu yatuma AFC/M23 ibuza FDLR kurambika intwaro, asubiza ko atayizi, ariko ko igisirikare cya RDC kizakomeza ubukangurambaga busaba uyu mutwe w’iterabwoba kwishyikiriza Leta na MONUSCO.

Ati: “Turi gukora ibyo dusabwa, twakoze ubukangurambaga muri FDLR, dukomeje ubukangurambaga kandi mu by’ukuri nabasabye kurambika intwaro. Abandi bakwiye kutworohereza.”

Gen Maj Ekenge ari kuyobya uburari?

Mu byo u Rwanda na RDC byemeranyijeho ubwo byashyiragaho urwego ruhuriweho rw’umutekano (JSCM) rugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano ya Washington, harimo guhererekanya amakuru kuri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho.

Ibihugu byombi byumvikanye ko bizahererekanya amakuru ku bibazo FDLR ishobora guteza, ubushobozi ifite, aho imitwe yayo ya gisirikare n’aho ibikoresho byayo biherereye.

Muri Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari abarwanyi ba FDLR binjijwe mu gisirikare cya RDC no muri Wazalendo, kandi ko u Rwanda ruzi aho baherereye.

Yagize ati: “Amakuru yose ya FDLR natwe tuba tuyafite, aho bari n’ama-unités barimo ku buryo barinjijwe mu ngabo, ntabwo bashobora kwigira nyoni nyinshi bati ‘Abo bantu muvuga ntabwo tuzi aho bari’. Usibye no kwinjizwa mu ngabo, binjijwe ahubwo no muri Wazalendo.”

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubutasi ku mari, FIC, ubwo rwatangazaga Abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe, rwagaragaje ko bamwe mu bayobozi ba FDLR bari baherereye muri teritwari ya Walikale kugeza tariki ya 14 Ukwakira.

Muri abo bayobozi harimo Perezida wa FDLR, Gaston Iyamuremye uzwi nka ‘Lt Gen Byiringiro Victor’ n’umuyobozi w’abarwanyi b’uyu mutwe, Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Gen Omega’. Bombi babaga mu gace ka Buhaya muri Walikale.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa