skol
fortebet

Zelensky yemeje ko u Burusiya bwahitanye abasirikare be n’Abaturage mu gitero bwabagabyeho

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeri 2024 Perezida wa Ukraine Zelensky yatangaje ko u Burusiya bwagabye igitero ku kigo cy’imyitozo cya gisirikare ndetse n’ibitaro biherereye mu Burengerazuba bwa Ukreine gihitana abantu 140 gikomeretsa 180 nk’uko tubikesaha (Associted Press).

Sponsored Ad

Ni igitero cyabereye mu mujyi wa Poltava mu bilometro 200 uvuye mu murwa mukuru Kyiv.

Iki gitero ni kimwe mucyahitanye abantu benshi kuva intambara yatangira hagati y’Uburusiya na Ukreine kuva tariki 24 Gashayantare 2022,kuko cyahitanye abantu 140 gikomeretsa 180 mu mujyi wa Poltava

Ni igitero cyangije zimwe mu nyubako z’ikigo cy’itumanaho z’igisirikare cya Poltava ,bikaba byatangajwe na Perezida Zelensky ku mashusho yashyize kuri Telegram.
Minisiteri y’Ingabo Z’Igihugu cya Ukreine yavuze ko habanje igitero cy’indege mbere y’uko haraswa ibisasu byakirimbuzi ,igitero bise “ubugome”

Abakozi bashinzwe ubutabazi ntetse n’abaganga ,batabaye abantu barenga 25 nk’uko Minisiteri y’Ingabo ibitangaza.

Perezida Volodymyr Zelensky yongeye gusaba ko, ubufasha butangwa n’ibihugu bafatanyije bwa kwihutishwa, ndetse anenga Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bitinda gutanga inkunga zabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa