skol
fortebet

Igitero cya Ukraine muri Kursk ari umutego ku Burusiya - Perezida Lukashenko

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko usanzwe ari inshuti ikomeye ya Perezida Vladimir Putin, yatangaje ko igitero Ukraine iherutse kugaba mu Burusiya ari umutego ugamije gutuma u Burusiya bukoresha intwaro kirimbuzi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Lukashenko yagiranye na Russia-1, yavuze ko igitero ingabo za Ukraine ziherutse kugaba ku butaka bw’u Burusiya mu gace ka Kursk, ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’Isi.

Yavuze ko iyi myitwarire ya Ukraine nta kindi yari igamije atari ugukora mu jisho u Burusiya kugira ngo buhubuke, bukoreshe imbaraga z’umurengera harimo no gukoresha intwaro kirimbuzi.

Ati “Ibyo bibaye, nta nshuti u Burusiya bwaba busigaranye. Nta gihugu cyakongera kubugirira impuhwe.”

Mu gihe Ukraine yavuze ko yagabye igitero muri Kursk kugira ngo ihatire u Burusiya kujya mu nzira y’ibiganiro, Lukashenko we siko abibona kuko avuga ko atari ibyo kwigira ku gihugu gikomeye nk’u Burusiya.

Lukashenko yavuze ko byanze bikunze ingabo za Ukraine zitazamara kabiri muri Kursk.

Ingabo za Ukraine ziherutse gutangaza ko zimaze kwigarurira ibilometero kare bisaga 1,000 muri Kursk.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa