skol

Ikibuga cy’indege cya Dubai na hoteli ya Burj Al Arab byangijwe na missile za Iran

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026

featured-image

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Dubai na hoteli izwi cyane ifite ishusho y’ubwato yitwa Burj Al Arab, byangijwe n’igitero cyo kwihorera cyagabwe na Iran mu ijoro ryakeye.

Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, Iran yagabweho igitero gitunguranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwihorera nayo yagabye ibitero byakwirakwiye hirya no hino mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, birenga n’ahari ibirindiro by’igisirikare cya Amerika.

Reuters yatangaje ko abantu bane bakomerekeye ku kibuga cy’indege cya Dubai muri Leza Zunze Ubumwe z’Abarabu, biturutse ku gitero cya Iran cyahagabwe.

Yakomeje ivuga ko “igice cy’aho abagenzi bategerereza indege ku kibuga mpuzamahanga cya Dubai (DBX) cyangiritse byoroheje.”

Nyuma y’amasaha make ibyari byangijwe kuri iki kibuga cy’indege byaje gusanwa.

Hoteli Burj Al Arab yo yangijwe n’umuriro waturutse ku ihanurwa rya drone yari yoherejwe na Let aya Iran. Ibi byateje inkongi ku gice cy’inyuma cy’iyi hoteli.

Iran kandi yarashe ibisasu bya misile ku bibuga by’indege bya Abu Dhabi ndetse n’i Doha, byose bisanzwe ari inzira zikomeye zihuza ibice by’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bw’isi.

Guhera ku wa Gatandatu, ibibuga by’indege byinshi byahagaritse ingendo mu Burasirazuba bwo hagati, zirimo iziva n’izijya Dubai na Abu Dhabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa