Ikimasa cyishe umugabo kuri pasika bibabaza benshi[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018
Mu gihugu cya Espagne haravugwa inkuru y’akababaro y’ikimasa cyishe umugabo wari mu minsi mikuru yo gusoza pasika,kimukubise umutwe wacyo mu gatuza mu gihe bagenzi be bari bahunze.
Iki kimasa cyivuganye uyu mugabo
Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza,iki kimasa cyadukiriye uyu mugabo agerageza kugihunga biranga biba iby’ubusa niko kumukubita umutwe mu gatuza no mu nda cyangiza ibihaha bye gikoresheje amahembe yacyo ndetse kimushyingura mu butaka.
Iki kimasa cyishe uyu mugabo ku (…)

Iki kimasa cyishe uyu mugabo ku Cyumweru ubwo bari mu mihango yo gusoza pasika mu mugi wa Arcos de la Frontera wo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Espagne.
Kikimara kumukubita umutwe mu nda,abantu bari hafi aho bahise bamujyana kwa muganga igitaraganya gusa basanga yapfuye.
Uyu we yagerageje kugihunga gusa cyamusigiye ibikomere byatumye ajyanwa mu bitaro
Ikimasa mbere yo kwica uyu mugabo cyabanje cyarwana n’umugabo aragicika nubwo nawe yajyanwe mu bitaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *