skol

Ikimasa cyishe umusore winjiye agisanga mu mikino yo kwiyerekana

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Umusore wari uzwi cyane muri Espagne kuberaubuhanga yari afite mu mikino ngororamubiri (Acrobatic ) witwa Rubén Quintanar yivuganwe n’ikimasa cyamuteye amahembe mu bihaha ubwo yashakaga gutabara inshuti ye yari iguye mu kibuga ibi bimasa byiyerekaniramo.

Uyu musore wari ukunzwe ndetse yubashywe muri Espagne yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga ahakinirwa imikino yitwa Recortadores ,abantu bakina n’ibimasa ariko mu mahoro akabona kimwe kigiye kwica mugenzi we agahitamo kucyishoramo ashaka kumukiza bimuviramo urupfu.

Ubwo iki kimasa cyamukubitaga amahembe mu gatuza ndetse kikayamushinga mu bihaha,yahise ajyanwa mu bitaro bya La Fe byo mu mujyi wa Valencia,yaje kugwamo.

Uyu musore wari umenyerewe mu gukinan’ibimasa ndetse yiyereka abafana mu mikino ngororamubiri,yegereye ikimasa cyari cyariye karungu gihita kimukubita amahembe ahasiga ubuzima.

Iyi mikino ya Recortadores ikinwa abakinnyi begera ibi bimasa biba byariye karungu,aho ugerageje kucyegera cyane ariwe utsinda iri rushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa