skol
fortebet

Ilhan Omar yitambitse umwanzuro wa mugenzi we wo kotsa igitutu u Rwanda ngo Rurekure Rusesabagina

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bagore bakomeye ndetse banamaze kubaka izina ku isi, Ilhan Omar asanga Umwanzuro wo gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina ntacyo umaze, kuko mu gihe yarekurwa yakomeza ibikorwa by’iterabwoba.

Sponsored Ad

Ilhan Omar w’imyaka 40 y’amavuko, Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba n’uhagarariye Leta ya Minnesota mu nteko y’icyo Gihugu, Yagaragaje ko Mu gihe Paul Rusesabagina yaba afunguwe nta cyamubuza Gukomeza ibikorwa by’iterabwoba.

Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’inkiko zo Mu Rwanda, agakatirwa igifungo cy’imyaka 25, cyaje kujuririrwa n’ubushinjacyaha. Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko kuva yatabwa muri Yombi muri Kanama 2020, Ibihugu bikomeye, Umuryango we ndetse n’imiryango Mpuzamahanga bakomeje kotsa igitutu U Rwanda bagaragaza ko bifuza ko yarekurwa, ibintu Leta y’u Rwanda yagiye ifata nk’agasuzuguro no Gushaka kwivanga mu butabera bw’u Rwanda.

Ilhan Omar udashyigikiye umwanzuro wo Kotsa igitutu U Rwanda

Ilhan Omar Umwe mu badashyigikiye na gato ibikorwa by’iterabwoba, yitambitse umwanzuro wa mugenzi we Joaquin Castro wasabaga kotsa u Rwanda igitutu kugira ngo rurekure Paul Rusesabagina, Omar akemeza ko Mu gihe Rusesabagina yaba arekuwe nta cyamubuza kongera gukora ibikobwa by’iterabwoba no kubishyigikira.

Joaquin Castro Uri mubifuza kotsa igitutu u Rwanda ku kibazo cya Rusesabagina

Kuri uyu wa kane Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na bagenzi be kubera umuburanyi utagaragaye mu rubanza ku mpamvu z’uburwayi. Perezida w’Iburanisha Rukundakuvuga yanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku wa 16 Gashyantare 2022.

Ibitekerezo

  • Ilhan Omar is a strong lady who stood her ground against feminism and verbal harassment during Trump administration. She will go far in America’s politics despite being Muslim and of Somali descent.

    agomba gufungwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa