Imihanda yo mu Mujyi wa Mashhad yari yuzuye abantu bitabiriye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, wapfuye nyuma yo kugwa mu bitero Iran ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.
Khamenei yashyinguwe ku Ngoro ya Imam Reza, ifatwa nk’ahantu hera cyane ku Bayisilamu b’Aba-Shia bo muri Iran. Uyu muhango wasojwe nyuma y’iminsi itandatu abaturage bamwunamira mu mijyi itandukanye yo muri Iran ndetse no muri Iraq.
Ishyingurwa rye rije mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gukaza umurego, ibintu bikomeje gutera impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yari agamije guhagarika intambara yahitanye Khamenei.
Mbere y’uko ishyingurwa ritangira, Ingabo za Iran zatangaje ko Amerika yagabye ibitero ku biraro bibiri byo ku murongo wa gari ya moshi uhuza Tehran na Mashhad, zivuga ko icyo gikorwa cyari kigamije guhungabanya umuhango wo guherekeza Khamenei.
Ayatollah Ali Khamenei n’abagize umuryango we benshi bapfiriye mu gitero Israel yagabye ku rugo rwe i Tehran ku wa 28 Gashyantare, ku munsi wa mbere w’intambara yahanganishije Iran, Amerika na Israel.
Nyuma y’urupfu rwe, ubuyobozi bwasimbuwe n’umuhungu we Mojtaba Khamenei. Gusa kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’amakuru yavugaga ko na we yakomerekeye bikomeye muri icyo gitero cyahitanye se.
Mojtaba Khamenei w’imyaka 56 ntiyitabiriye ibikorwa byo kunamira se byabereye i Tehran ndetse no mu Mujyi wa Qom.
Mu gitondo cyo ku wa Kane, indege yari itwaye amasanduku y’imirambo ya Ali Khamenei n’abamwe mu bagize umuryango we, barimo umwuzukuru we w’umukobwa, umukwe we, umukobwa we ndetse n’umugore wa Mojtaba Khamenei, yageze i Mashhad ivuye muri Iraq. Mbere yaho, abaturage benshi bari babaherekeje mu mihango yabereye i Najaf na Karbala.
Ku gicamunsi, televiziyo ya Leta ya Iran yerekanaga imbaga y’abantu bambaye imyenda y’umukara bagendaga mu muhanda munini wa Mashhad, bitabiriye umuhango wo guherekeza Khamenei. Benshi bari bafite amabendera ya Iran n’ibimenyetso bitukura byagaragazaga umuhigo wo kwihorera.
Hari n’abari bitwaje amafoto ya Khamenei hamwe n’ibyapa byamaganaga Perezida wa Amerika Donald Trump, bamwe banasaba ko yakwicwa. Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bashinjwa kuba baragize uruhare mu bitero byahitanye Khamenei.
Umugore witwa Hoda w’imyaka 35 yavuze ko urupfu rwa Khamenei rwabababaje cyane, yongeraho ko kubona Trump na Netanyahu bapfuye ari byo byonyine byagabanya agahinda bafite.
Nyuma y’ibyo, ikamyo yari itwaye isanduku ya Khamenei yanyuze buhoro mu mbaga y’abantu yerekeza ku Ngoro ya Imam Reza aho yashyinguwe.
Imam Reza afatwa nk’uwa munani mu bayobozi bakomeye b’Aba-Shia, akaba ari na we wenyine mu bayobozi 12 bemezwa ko bashyinguwe ku butaka bwa Iran. Imva ye yubatswe mu kinyejana cya cyenda, ikaba izwiho umunara w’izahabu n’ubwubatsi budasanzwe, ndetse isurwa n’abakerarugendo babarirwa muri za miliyoni buri mwaka.
Ali Khamenei yavukiye i Mashhad, umujyi wa kabiri munini muri Iran uherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu. Ni na ho yatangiriye amasomo y’idini mbere yo kwimukira i Qom, ahazwi nk’icyicaro gikuru cy’abayobozi b’idini y’Aba-Shia.
Yabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran mu 1989 nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ruhollah Khomeini washinze Repubulika ya Kisilamu ya Iran.
Mu gihe ibikorwa byo kumwunamira byari bikomeje, intambara hagati ya Iran na Amerika yongeye kubura. Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika ishobora kongera ubukana bw’ibitero nyuma y’uko igisirikare cyayo gitangaje ko cyibasiye ubushobozi bwa Iran bwo guhungabanya ubwikorezi bw’amato y’ubucuruzi mu Nyanja ya Hormuz.
Mu rwego rwo kwihimura, Iran yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika no ku bikorwa remezo byayo biri muri Kuwait, Bahrain na Qatar.
Ibi bibaye mu gihe hashize ibyumweru bitatu Iran na Amerika bisinye amasezerano y’agateganyo yari agamije guhagarika imirwano no kongera gufungura Inzira ya Hormuz ku bwikorezi mpuzamahanga.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *