Imbamutima za Ntwari Fiacre nyuma yo gusinyira Kaizer Chiefs imwe mu makipe akomeye muri Afurika y’Epfo
Yanditswe: Sunday 11, Aug 2024

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Ntwari Fiacre, yavuze ko atumvaga ko yasinyiye Kaizer Chiefs bitewe n’uko ari ikipe ikomeye cyane anavuga ko yayijyanyemo intego zo kwitwara neza bityo akaba yajya no ku mugabane w’Iburayi.
Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo Ntwari Fiacre yavuye mu ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo, yerekeza muri Kaizer Chiefs nayo yo muri iki gihugu atanzweho arenga miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi aganira na Televeziyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘Kickoff’ yavuze ko gusinyira iyi kipe ya Kaizer Chiefs ari inzozi ze zabaye impamo ndetse ko mu minsi ya mbere atabyiyumvishaga ko koko yayisinyiye.
Yagize ati: ”Gusinyira Kaizer Chiefs ni inzozi zabaye impamo, cyari ikintu gikomeye cyane mu buzima bwanjye kumva ko nanjye najya mu ikipe iri muzikomeye kuri uyu mugabane w’Afurika.
Navuga ko ari ikintu cyanshimishije, namaze nk’iminsi 2 ntumva ko nasinyiye Kaizer Chiefs ariko uko iminsi igenda ishira nagiye ndushaho kubyumva. Rero numva ko ari ikintu gikomeye cyane kuri njyewe. ni ikintu kizamfasha mu buzima bwanjye".
Uyu munyezamu wazamukiye muri Marine FC nyuma akajya muri AS Kigali, yakomeje avuga ko kuba yaragiye mu ikipe ifite izina rikomeye bitazamutera igitutu.
Ati: "Icyo navuga, ntabwo ari ibintu mvuga ngo bizantera igitutu kuko maze kuba umukinnyi mukuru, maze gukina imikino ikomeye cyane. Rero numva ko no kuzakina ‘Soweto derby’ ni umukino nk’iyindi nk’uko nakinaga na za Orlando Pirates za Mamelodi Sundowns nkiri muri TS Galaxy.
Navugaga ko nta gitutu binteye nzakomeza gukora cyane, nzakomeza kuba njyewe. Rero nizera ko kuba hamwe n’Imana bizagenda neza".
Fiacre yashimiye ikipe ya TS Galaxy yamufashije kwiyerekana avuga ko akiyigeramo abarimo abafana bamwakiriye neza ndetse ko izakomeza kugira agaciro gakomeye mu buzima bwe.
Ati: ”Ku ikipe ya TS Galaxy, ni ikipe yanyakiriye neza, ni ikipe yampaye amahirwe yo kuba nakina umukino wa mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga. Ni ikipe navuga izakomeza kugira agaciro gakomeye cyane mu buzima bwanjye kubera ko yamfashije byinshi cyane birimo gukura no kugira ubunararibonye bwo mu kibuga.
Rero navuga ko ni ibintu byinshi bamfashije muri rusange banyakiriye neza, abakinnyi twabanye neza, abatoza, ubuyobozi ndetse n’bafana nabo banyeretse urukundo rudasanzwe. Abafana batangiye kunyereka urukundo ntarakina umukino n’umwe ugasanga bari kumpamamagara ukumva baravuga bati ese ko adakina ibintu nk’ibyo.
Aho natangiriye gukina bakomeza kunyereka urundo, bakomeza kumba inyuma nubu benshi baracyanyandikira bambwira bati ntabwo tuzi ukuntu wagiye ibintu nkibyo. Rero numva ko ari ikipe yamfashije cyane ntazigera nibagirwa mu buzima. Ni ikipe nzahoza ku mutima wanjye kuko ni ikipe yafunguye byinshi mu buzima bwanjye".
Uyu munyezamu w’Amavubi yavuze ko intego afite muri Kaizer Chiefs zirimo ko agiye kuyifasha kongera kwitwara neza ndetse anavuga ko nawe ku giti ke agomba kwitwara neza bityo ikaba yamufasha kujya gukina ku mugabane w’Iburayi.
Ati: ”Intego mfite mu ikipe yanjye ya Kaizer Chiefs ni ukuba nayifasha kwitwara neza ikaba yagaruka aho yahoze mu bihe byiza kuko imaze iminsi bitameze neza. Rero numva ko izo arizo ntego zanjye za mbere.
Ikindi no ku giti cyanjye nk’umukinnyi nkatangira kwitwara neza,nkakina imikino myinshi ishoboka kuko iyi ni ikipe ikomeye cyane ishobora no kuguha amahirwe yo kuba wajya n’ahandi hatari hano kuko numva ko umwuga wanjye wo gukina ruhago utazarangira hano muri Afurika kuko ngomba gukora ibishoboka byose nkaba najya ku mugabane w’Iburayi.
Rero numva ko ari ikipe izabimfashamo cyane kuko ni ikipe y’ubukombe, ni ikipe izwi numva ko mu gihe cyose nzaba ndimo nitwara neza, numva ko azaba ari amahirwe ko nava hano kuri uyu mugabane nkajya ku wundi mugabane. Kandi nizerako bizagenda neza hamwe n’Imana”.
Ntwari Fiacre usibye kuba yaritwaye neza mu ikipe ya TS Galaxy bikamufasha kwerekeza muri Kaizer Chiefs no mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" amaze igihe yitwara neza dore ko ari we munyezamu wayo wa mbere kugeza ubu.
Ntwari Fiacre yavuze ko afite intego zo gufasha Kaizer Chiefs kwitwara neza ndetse nawe akaba agomba kwitwara neza ku giti cye bityo bikazamufasha kwerekeza i Burayi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *