skol

Imbeba zikomeje kuba agatereranzamba mu Mujyi wa Londres

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Ikibazo cy’imbeba zihora zitamba mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza n’ahandi hantu hakomeye utazikekera gikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri iyi nshuro ubwo Umuyobozi w’Abatavuga rumwe na Guverinoma y’u Bwongereza, Kemi Badenoch, yari ari gutanga ikiganiro, inyuma ye hagaragaye imbeba iri gutambuka, bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kemi Badenoch yari mu biro bye bibarizwa mu ngoro izwi nka ‘Palace of Westminster’ iherereye i Londres mu Bwongereza ahakorera Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu cyo mu Burayi.

Ubusanzwe ahagaragara imbeba, benshi bagaragaza ko haba hari umwanda n’ibindi bibi ku buryo kuyibona itamba ahantu hiyubashye nko mu Nteko y’u Bwongereza bifatwa nk’ishyano.

Londres ni umujyi ugendwa cyane ndetse ubumbatiye ibintu byinshi byaba ibishya n’ibya kera cyane. Ntibitangaje kuba ugeze ahantu muri uyu mujyi ugahura n’inzu zo mu myaka amagana ishize, wagenda indi ntera nto ukahasanga inzu zigezweho zikabakaba ibicu.

Icyakora imbeba zakunze kuba ikibazo muri uyu mujyi ku buryo n’ahantu utayikeka utungurwa no kubona inyarutse.

Bivugwa ko i Londres habarizwa imbeba zirenga miliyoni 20, mu gihe uyu mujyi ubarizwamo abaturage barengaho gato miliyoni icyenda, ibigaragaza ko kuzirwanya bishobora kugorana nubwo hari abavuga ko bidashoboka.

Ikigo kimaze imyaka 25 gihangana n’udukoko dushobora guteza indwara, kizwi nka Dyno-Pest kigaragaza ko bimwe mu bituma i Londres hagaragara imbeba nyinshi harimo n’abantu benshi.

Imibare igaragaza ko Londres ituwe n’abantu benshi aho abarenga 5700 baba batuye ku buso bwa kilometero kare imwe, ibigaragaza uburyo bacucitse.

Ibi bivuze ko ahari abantu benshi habarizwa n’imyanda myinshi iyo ititaweho, ibisigazwa by’ibiryo n’ibindi bituma imbeba zibaho uko zishatse.

Mu bindi bituma imbeba zororoka ni uko muri uyu mujyi habarizwamo ama-tuyaux menshi atwara imyanda ashaje, inzu zishaje n’ibindi biha imbeba kubaho zisanzuye.

Ikindi ni ibihe. Londres ni umujyi udakonja cyane nk’ibindi bice by’u Bwongereza mu bihe by’ubukonje bukabije ibituma imbeba na none zororoka cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa