skol

Imbere ya Tshisekedi, Trump yasubiyemo ko yahagaritse intambara yo muri RDC

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasubiyemo ko yahagaritse intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izindi zo mu bihugu birindwi.

Ubu butumwa yabutangiye mu iteraniro ryo gusengera Amerika, National Prayer Breakfast, ryitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026.

Trump yagize ati “Hano hari Congo. Congo irashyushye. Twahagaritse intambara, ni umwe mu ntambara umunani twahagaritse. Si byo?”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye Tshisekedi guhaguruka, amubwira ko bitari byoroshye guhagarika intambara yo muri RDC, yibutsa abari muri iri teraniro ko iki gihugu na Amerika byanagiranye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Uri intwari, twishimiye ko uri hano, ni icyubahiro gikomeye, uri umuntu mwiza. Twanasinye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya mbere akomeye mu mateka ya Amerika na Afurika. Congo ifite ubutaka buhebuje. Twasinye amasezerano, bimwe mu bigo binini byacu bizajyayo.”

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, RDC n’u Rwanda byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Amerika. Ni yo Trump ashingiraho yemeza ko yahagaritse intambara.

Nubwo Trump avuga ko yahagaritse iyi ntambara yo muri RDC, ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu riracyagaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, rititaye ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar.

Mu ijoro rya tariki ya 31 Mutarama rishyira uwa 1 Gashyantare 2026, AFC/M23 yarashe igice gikoreshwa n’igisirikare ku kibuga cy’indege cya Kisangani, isobanura ko yari igamije kugisenya kuko cyifashishwa mu gutegura ibitero bya drones.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa