skol

Imbuga enye zo mu Bufaransa zicuruza ‘sex toys’ zatangiye gukorwaho iperereza

Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025

featured-image

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangije iperereza ku mbuga enye zirimo Shein, Ali Express, Temu na Wish kubera gucuruza no kugaragaza ‘sex toys’.

Ubusanzwe ‘sex toys’ cyangwa ‘poupées sexuelles’ ni ibikoresho bikozwe mu buryo butandukanye bifasha umuntu kwishimisha mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina atifashishije undi muntu.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Ubushinjacyaha bwa Paris bwatangarije AFP ko bwahaye Ibiro bishinzwe Kurengera Abana (Ofmin) imanza enye z’iperereza ryakozwe kuri izo mbuga zicururiza kuri internet.

Izi manza zirebana n’ikwirakwizwa ry’amashusho cyangwa ubutumwa bw’urukozasoni, bw’ihohotera cyangwa budahesha ishema kandi bushobora kugerwaho n’abana bato kuri zo mbuga.

Ku bijyanye na Shein na AliExpress, bo bafite ibikinisho bisa n’abana bato, Iperereza rero ryanakomereje ku ikwirakwira ry’amashusho no kugaragaza abana ku bintu bimeze nk’iby’ubusambanyi ‘pornographique’.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwamenyeshejwe ibi n’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ibicuruzwa no kurwanya ubucuruzi butemewe,DGCCRF, rwagaragaje ko abana bashobora kugera kuri ibyo bikoresho bishobora kwifashisha mu mibonano mpuzabitsina, ibicuruzwa bifite isura y’abana, no gucuruza ibicuruzwa bigaragaza ibikorwa by’urukozasoni bikozwe ku bana.

Ku wa 3 Ugushyingo 2025 Shein yavuze ko yakuyeho amatangazo yo kwamamaza n’amafoto yose ajyanye n’ibikinisho bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ndetse ikaba yaretse by’agateganyo icyiciro cyayo cyahariwe ibicuruzwa bigenewe abantu bakuru.

AliExpress nayo yemeje ko ibyamamazwa bivugwa byakuweho.

Minisitiri w’Ubukungu, Roland Lescure, yavuze ko ibi bikorwa nibyongera kwisubiramo azasaba ko urubuga rwa Shein ruhagarikwa ku isoko ry’u Bufaransa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Jean-Noël Barrot yunzemo ati: “Ibi ntabwo byihanganirwa kandi bitera ikibazo kinini ku buryo isoko rimwe ry’u Burayi, harimo n’iryacu ry’imbere mu gihugu, rikomeje gushegeshwa n’ibicuruzwa by’inyiganano.”

Biteganyijwe ko Abayobozi ba Shein bazahatwa ibibazo mu minsi 15 iri imbere mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa