Imbwa yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kwica umuryango wa shebuja
Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018
Imbwa yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhitana nyirabuja ndetse n’umuhungu we ubwo bari mu rugo rwabo mu mugi wa Hannover mu Budage.
Iyi mbwa y’inkazi yatahuwe nyuma y’aho abaganga bapimye imirambo y’aba bombi bagasanga bariwe n’imbwa niko kuyishaka ishyikirizwa ubutabera buyikatira urwo gupfa.
Nyuma y’uko iyi mbwa yishe nyirabuja w’imyaka 52 n’umuhungu we w’imyaka 27,benshi mu Badage batangiye kwibaza byinshi ku mbwa batunze mu ngo zabo aho basabwe kuzitondera.
Umukobwa w’uyu mugore wishwe n’iyi mbwa yahise ahamagara abayobozi bareba iyi mirambo niko gutangira gukora iperereza kuri iyi mbwa yabahitanye.
Abaturanyi bavuze ko uyu musore yari arwaye cyane ndetse mama we yabanaga n’umumuga ndetse yagenderaga mu kagare,byatumye iyi mbwa ibica mu buryo bworoshye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *