skol

Imbwa yariye umunwa w’umwana w’umukobwa ku manywa y’ihangu

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ukomoka ahitwa Park Village mu mujyi wa Wolverhampton mu Bwongereza,yatezwe n’imbwa y’inkazi, imuruma umunwa wo hasi irawuca,ku manywa y’ihangu.

Uyu mwana yangijwe bikomeye n’iyi mbwa ku buryo azakenera surgery kugira ngo babashe gusubizaho uyu munwa we warumwe ukavaho.

Iyi mbwa yarumye umunwa w’uyu mwana ku wa Gatanu taliki ya 19 Ukwakira 2018 saa cyenda n’igice ubwo yari atashye mu rugo iwabo.

Iyi mbwa y’umukara n’umweru yateze uyu mukobwa avuye aho bategera gari ya moshi mu gace ka Ellerton Walk.

Abapolisi bashyize hanze ifoto y’uyu mwana igaragaza ukuntu yariwe n’iyi mbwa mu rwego rwo gushaka nyiri iyi mbwa kugira ngo akurikiranwe.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane.Inyamaswa zica abantu ibihumbi byinshi buri mwaka:Inzoka,umubu,intare,imvubu,imbwa,etc...Agakoko kica abantu kurusha izindi nyamaswa ni UMUBU (anopheles) udutera Malaria.Buli mwaka,karuma abantu barenga 500 millions,hagapfa abarenga 1 million.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera gupfa cyangwa kurwara (Ibyahishuwe 21:4).Ndetse tuzakina n’intare,inzoka,etc...,ntizizongera kuturya (Yesaya 11:6-8).
    Kugirango tuzabe muli iyo si cyangwa mu Ijuru,imana idusaba kuyishaka cyane (Zefaniya 2:3),ikatubuza "kwibera mu byisi gusa",kubera ko abameze batyo,kandi nibo benshi,ntabwo imana izabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo ( 1 Yohana 2:15-17).Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye,batazazuka ku Munsi w’Imperuka wegereje (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa