skol

Imfungwa yiyahuriye mu kasho nyuma yo gutegekwa guca imbere y’abayobozi ba gereza yambaye ubusa

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Umukobwa w’imyaka 21 witwa Katie Allan wafunzwe azira gutwara imodoka yasinze bigatuma agonga umwana w’imyaka 15,yababajwe n’igihano yahawe cyo guca imbere y’abayobozi ba gereza yambaye ubusa buri buri byatumye ahitamo kwiyahurira mu ikasho.

Katie Allan yakatiwe igifungo cy’amezi 16 nyuma yo kugonga yasinze umwana w’imyaka 15 witwa Michael Keenan,aramukomeretsa ariko ntiyamwica,mu mpanuka yabereye ahitwa Giffnock,muri Scotland.

Ababyeyi b’uyu mwana wagonzwe basabye urukiko ko rutafunga uyu mukobwa kuko nta bushake yagize bwo kugonga umuhungu wabo ariko rurabyanga rumuhanisha imyaka 2 kubera ko yatwaye yasinze.

Katie yahuye n’ubuzima bubi muri gereza ndetse akajya akubitwa n’imfungwa byatumye atangira gutakaza imisatsi ye nkuko ababyeyi be babwiye urukiko mu rubanza bareze abayobozi ba gereza ya Polmont uyu mukobwa yari afungiwemo.

Ikinyamakuru cyitwa Daily Record cyavuze ko abayobozi ba gereza bategetse uyu mukobwa ko akorera siporo imbere yabo yambaye ubusa bituma yiyahura nyuma y’amezi 5 yari amaze muri gereza.

Katie Allan wiyahuriye muri gereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa