skol

Imikorere y’urwego rukurikirana telefone z’abakekwaho kurwanya Tshisekedi

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Icukumbura ryagaragaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugerageza gukurikirana telefone z’abo bukekaho ko bashobora kuba baburwanya, bwifashishije urwego rushinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga, CNC.

CNC ni urwego rw’ubujyanama rushamikiye ku biro bya Perezida Félix Tshisekedi, rwashinzwe muri Kanama 2023. Ruyoborwa n’umuhanga mu ikoranabuhanga wize muri Kaminuza ya York muri Canada, Jean-Claude Bukasa, akungirizwa na Lisette Kabanga Tshibwabwa ufatwa nk’umutoni w’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa 19 Mutarama 2026, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko uru rwego nta kasho cyangwa gereza rufite ariko kuva rwashingwa, abakozi barwo bamaze guta muri yombi abantu babarirwa mu bihumbi, bakaba babafungira ahantu h’ibanga nko mu mahoteli n’ahandi bigoye gutahura.

Umuryango Justicia Asbl uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ufite icyicaro mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, wemeza ko CNC ifunga abantu byibura 10 buri munsi mu gihugu cyose, bazira ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bikorwa bya CNC, ikorana bya hafi n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru, Polisi n’undi mutwe w’ingabo kabuhariwe mu gihe ita muri yombi abakekwaho ibyaha, kandi byemezwa ko ishora amafaranga menshi mu bikorwa byayo.

CNC ivugwaho uruhare rukomeye mu ifungwa ry’abofisiye bakuru mu gisirikare cya RDC, kuko ibahozaho ijisho, kabone n’iyo baba bari bazwiho kuba abizerwa na Perezida Tshisekedi nka Gen Franck Ntumba ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo nyuma y’amezi menshi ari muri kasho.

Abo mu nzego z’umutekano muri RDC bemeza ko uru rwego ruherutse kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bihambaye birufasha gukurikirana abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, kandi ko mu bo ruhanze amaso cyane harimo abayobozi benshi ba AFC/M23.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko imwe muri nimero za telefone z’Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, Corneille Nangaa, zikurikiranwa bihoraho na CNC, icyakoze kuri Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, uru rwego rugorwa no kubona nimero akoresha.

Abantu benshi bafunzwe n’abakozi ba CNC ntibagejejwe mu butabera. Abagera kuri 20 bashinjwe gukorana na AFC/M23 na Kabila ni bo baburanishijwe, bakatirwa igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugambanira igihugu.

CNC igerageza gukurikirana telefone z’abayobozi bo muri AFC/M23 na Joseph Kabila

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa