skol

Imitekere y’Abataliyani yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Yanditswe: Thursday 11, Dec 2025

featured-image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyize imitekere gakondo y’Abataliyani mu murage ndangamuco w’Isi.

Byatangajwe ku wa Gatatu mu Nteko Rusange ya UNESCO yabereye i New Delhi mu Buhinde.

UNESCO yasobanuye igikoni cy’Abataliyani "nk’uburyo bwo guhuza imiryango na sosiyete muri rusange, haba mu rugo, ku mashuri, cyangwa mu bindi birori n’imihuro rusange."

Nubwo ibiryo bikunzwe cyane nka pizza byari bisanzwe biri ku rutonde rw’Umurage w’Isi udafatika, kuri ubu imigenzo y’Abataliyani mu guteka n’uko byigishwa abakiri bato ku buryo bw’umwuga n’ubw’amateka na byo byahawe agaciro gakomeye.’

Minisitiri w’Intebe, Giorgia Meloni, watangiye kuharanira ko iki gikorwa cyabaho kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu, yavuze ko “ku Bataliyani, guteka si uguteka gusa cyangwa uruhurirane rw’ibyo kurya bitandukanye. Ni umuco, umurage, umurimo n’ubukungu.”

Ibihugu byinshi bisanzwe bifite umuco wo guteka wahawe agaciro na UNESCO, birimo “Washoku” wo mu Buyapani, imico yo gufungura saa sita muri Malaysia, ndetse "n’ibiryo by’Abafaransa bya gakondo”.

Ku ruhande rw’ababikora, umugabo Michelangelo Mammoliti wo mu mujyi wa Roma yabwiye La Repubblica ko iyi nkuru imuzanira ishema rikomeye ku giti cye nk’Umutaliyani no ku mwuga nk’umutekeri w’umwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa