Imodoka za Tesla zigiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya Grok AI
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
Elon Musk yatangaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rya Grok, rizatangira gukoreshwa mu modoka zose za Tesla, guhera mu cyumweru gitaha.
Mu 2023 ni bwo umuherwe akaba na nyir’urubuga rwa X, Elon Musk, yatangaje ko yatangije ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, Grok, intego ari ugufasha abakoresha uru rubuga yaguze milliyari zirenga 44$ kubona amakuru bifuza mu gihe gito.
Ubwo Grok yamurikwaga bwa mbere, Musk yatangaje ko arangamiye gutanga uburenganzira busesuye ku bibazo bizajya bibazwa iyi porogaramu, ko nta vangura rizabamo mu bisubizwa.
Kuri ubu hagezweho porogaramu ya ‘Grok 4’, bivuze ko imaze kuvugururwa inshuro enye.
Grok 4 ifite n’ubushobozi bwo gusubiza ibibazo by’imibare [AIME], n’ubwo gusubiza ibibazo bishingiye kuri siyansi ku rwego rwa PhD [GPQA].
Mu modoka, Grok izajya ikoreshwa n’ijwi ry’umushoferi. Bivuze ko azajya ayitegeka gukora ikintu runaka, yifashishijwe ijwi rye gusa.
Izajya ifasha abayobozi b’imodoka guhitamo imihanda bakoresha nko mu gihe cy’umuvundo, kugenzura ibice bimwe by’imodoka nk’uburyo buzana ubushyuhe cyangwa ubukonje mu modoka, gucuranga indirimbo, gusubiza ibibazo bitandukanye ako kanya, n’ibindi byinshi.
Elon Musk yavuze ko Grok yubatse mu buryo isubiza ibibazo nk’umuntu, ku buryo uyibaza aba ameze nk’uri kuganira n’undi, ku buryo bizorohereza abayobozi b’imodoka mu kuyikoresha.
Elon Musk yatangaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rya Grok, rizatangira gukoreshwa mu modoka zose za Tesla

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *