Ingabo za Tshisekedi zarasanye n’abarinda kwa Joseph Kabila(Impamvu)
Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

Urubyiruko rwo mu ishyaka UDPS rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu rwagabye igitero ku rugo rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu rurasana n’abasirikare baharinda.
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ni bwo urwo rubyiruko rwateye urugo rwa Kabila ruherereye muri Komine Gombe i Kinshasa.
Amakuru aturuka muri RDC avuga ko habayeho kurasana, ndetse batatu mu bari bagabye kiriya gitero bafatwa mpiri.
Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga yerekana abafashwe bari bambaye imyambaro iriho amafoto ya Tshisekedi baboshywe n’abarinzi bo kwa Kabila.
Madamu wa Kabila, Olive Lembe nyuma ya kiriya gitero yashinje ubutegetsi bwa RDC kuba bwari bwohereje bariya bantu kumwivugana.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati: "bari babohereje kunyivugana, sinavuga ngo abaduteye bari bangahe ariko bari benshi cyane".
Olive Lembe kandi yashinje ubutegetsi bwa RDC kuba bukomeje gukora ibishoboka byose ngo bwirukane muri Congo umuryango wa Kabila, nyamara ari ho abawugize bavukiye ndetse bakanahakurira.
Ni Lembe waburiye ubutegetsi bwa Tshisekedi ko imigambi mibisha afite itazigera igerwaho na rimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *