skol

Impamvu inzu zitadutwe mu Buyapani zikomeje kwiyongera

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Mu gihe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, kwiyubakira inzu biri mu bikorwa by’indashyikirwa umuntu aba agezeho, bijyanye n’ibibazo by’amacumbi bigaragara, mu bindi bihugu si ko bimeze, ahubwo usanga inyinshi zaratawe n’abantu zitahwamo n’ibikoko.

Mu mabarura aheruka gukorwa, basanze inzu zirenga miliyoni icyenda, cyangwa se 14% ku ijana by’inzu zose mu Buyapani zidatuwe.

Mu bushakashatsi bwakoze n’ikigo cya Nomura Research Institute, basanze mu myaka icumi iri imbere, inzu zirenga miliyoni 12 mu Buyapani zizaba zidatuwe kandi zaratereranywe na ba nyirazo.

Inyinshi muri Akiya (nk’uko Abayapani bakunze kwita inzu zidatuwe) ziherereye mu bice by’ibyaro. Impamvu nyamukuru yatumye izi nzu nyinshi gutya zihinduka ‘hakurya mu gihuku’ aka cya gisakuzo, ni uko abakiri bato benshi bo mu Buyapani bimukiye mu mijyi bagatera ishoti ibyaro by’iwabo.

Ibyaro byinshi usanga bisigayemo abageze mu za bukuru batagifite imbaraga zo gusana no kwita ku nzu. Nanone igiciro cyo kuvugurura no gusana inzu mu Buyapani kiri hejuru cyane. Hakiyongeraho imisoro y’ubutaka bikaba ibindi bindi.

Jefrey Hall, wigisha muri Kanda University of International Studies, yabwiye CNN ko ikibazo nyamukuru atari uko Abayapani bubatse inzu nyinshi kurenza izo bakeneye, ahubwo ari uko umubare w’abaturage b’u Buyapani ugenda ugabanuka uko bwije n’uko bukeye.

Mu ibarura ryo mu mwa 2022, basanze umubare w’abaturage b’u Buyapani waragabanutseho abantu 800.000 ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirije.

Si mu byaro honyine hari inzu zidatuwe, kuko no mu mijyi minini nka Tokyo na Kyoto hari inzu zibarirwa mu bihumbi amagana zidatuwe.

Ibyo bigaragaza ko Abayapani benshi bageze mu za bukuru bo mu mijyi bapfa nta bana basize bo kuzungura imitungo yabo hakubiyemo n’inzu, mu gihe abo mu byaro babura uwo babisigira kuko abana babo baba barigiriye mu mijyi kandi nta gahunda yo kugaruka mu cyaro bafite, dore ko zimwe muri zo nzu ziba zitagerwaho n’ibikorwa remezo.

Ikibazo ntabwo kiri mu Buyapani gusa kuko n’ibindi biguhu byinshi nk’u Bushinwa, Amerika, n’ibihugu byo mu Burayi bifite iki kibazo, kimwe n’igabanuka ry’umubare w’abaturage.

Nanone mu muco y’Abayapani ntibaha agaciro kenshi inzu z’ishaje cyangwa se zifite amateka nko mu yindi mico ahubwo bagaha inzu nshya kandi zigezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa