skol

Impozamarira za miliyoni 100$ Uganda yageneye ab’i Kisangani zaranyerejwe

Yanditswe: Monday 06, Oct 2025

featured-image

Ikigo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikora ubushakashatsi ku mikoreshereze y’amafaranga ya Leta n’iterambere ry’icyaro, CREFDL, cyahishuye ko miliyoni zirenga 100 z’Amadolari ($) zari zaragenewe abaturage bagizweho ingaruka n’intambara i Kisangani mu ntara ya Tshopo, zanyerejwe.

Mu 2022, urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) rwategetse Uganda guha RDC indishyi ya miliyoni 325$ kubera ibyaha abasirikare bayo bakoreye abaturage ba Kisangani kuva mu 1998 kugeza mu 2003, yemererwa kujya yishyura miliyoni 65$ buri mwaka.

Muri Mata 2023, Perezida Félix Tshisekedi yatangije ikigega cyitwa ’FRIVAO’ kizajya cyakira aya mafaranga, amwe kikayashyikiriza imiryango yagizweho ingaruka n’ibi byaha, kikanakurikirana ibikorwa byo gusana ibyangiritse i Kisangani.

Nyuma y’igihe gito Tshisekedi ashyizeho FRIVAO, hatangiye kumvikana amakuru ahamya ko amafaranga yagenewe ab’i Kisangani akomeje kunyerezwa, abo muri Minisiteri y’Ubutabera ifite mu nshingano imirimo y’iki kigega batungwa urutoki.

Muri Nyakanga 2024, Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yatangije iperereza, ariko n’Ubushinjacyaha bumukurikiranira hafi kugeza ubwo na we yagejejwe mu rukiko muri Nyakanga 2025, agahamywa kunyereza miliyoni 19$ zari zarateganyirijwe kubaka gereza ya Kisangani, azikuye muri FRIVAO.

Raporo ya CREFDL yo ku wa 25 Nzeri 2025, igaragaza ko kuva muri Mutarama 2022 kugeza mu Ukuboza 2024, Uganda yoherereje RDC miliyoni 194,9$ arimo miliyoni 105$ yagombaga guhabwa abaturage ba Kisangani.

Iyi raporo yahishuye ko muri miliyoni 105$ abaturage ba Kisangani bagombaga guhabwa nk’indishyi, bahawe gusa miliyoni 2,08$ zavuye muri FRIVAO. Yagaragaje ko bigaragara ko arenga miliyoni 102$ yagiye kuri konti za banki za baringa.

Iperereza rya CREFDL ryagaragaje ko nka tariki ya 4 Mutarama 2024, miliyoni 1$ yoherejwe kuri konti y’ikigo gito cy’ivunjisha gikorera i Kinshasa, cyitwa Clic Change SARL. Andi miliyoni 3,2$ yohererejwe iki kigo muri Kamena uwo mwaka, na bwo ku mpamvu zidasobanutse.

CREFDL yagaragaje ibindi byemezo binyuranyije n’umwanzuro wa ICJ byafashwe na Minisiteri y’Ubutabera, birimo kugura bisi ebyiri zayo bwite no kubaka ibikorwaremezo by’umuriro w’amashanyarazi i Kisangani, nyamara amafaranga yari abaturage ku giti cyabo.

Mu bahawe aya mafaranga make na ho hagaragayemo ikibazo, kuko hari umuturage wavuze ko mu gihe ingabo za Uganda zari i Kisangani, indege ye yafatiriwe kandi nta cyemezo yerekanye cyemeza ko koko yari afite indege.

Leta ya RDC yasabwe gukora iperereza ryimbitse kugira ngo abantu bose bagize uruhare mu kunyereza amafaranga y’ab’i Kisangani bakurikiranywe n’ubutabera, bayasubize aho yakabaye ari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa