Imvange y’agahenge n’intambara muri Gaza; abarenga 230 bishwe muri Ukraine - Agezweho mu ntambara zivugwa mu Isi
Yanditswe: Friday 11, Jul 2025
Umuryango w’abibumbye watangaje ko muri Kamena 2025, intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine yahitanye abasivile 232, abarenga 1340 barakomereka, ndetse ngo ni bo benshi bagaragaye mu kwezi kumwe kuva intambara itangiye muri Mata 2022.
Intambara hagati y’impande zombi igeze ku munsi wa 1233. U Burusiya bwakomeje ibitero bya drones ku murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv.
Ibitero bya drones bimaze guhitana abantu babiri, abandi 26 barakomereka. Ku rundi ruhande Ukraine ku wa 10 Nyakanga yari mu nama mu Butaliyani igamije gutera inkunga iki gihugu ngo cyongere kwisuganya mu rugamba gihanganyemo n’u Burusiya.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Georgia Meloni, yatangaje ko ibihugu byayitabiriye byiyemeje gutanga miliyari 10 z’Amayero yo kuzahura Ukraine yashegeshwe n’intambara.
Ku rundi ruhande Col Ivan Voronych, umwe mu bari mu buyobozi bukuru bw’inzego z’ubutasi muri Ukraine, yishwe arashwe.
Intambara muri Gaza yakajije umurego
Ingabo za Israel zishe abarwanyi ba Hamas mu Mujyi wa Khan Younis muri Gaza nyuma yo gusenya inyubako bakoreragamo, zaba izo ku butaka no munsi y’ubutaka.
Itangazo ryasohowe rigaragaza ko ibikoresho byabo bya gisirikare byafashwe, ubuvumo bwabo bureshya na kilometero imwe burasenywa.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje bwa mbere mu ruhame ko igihugu ayoboye cyifuza guhagarika intambara muri Gaza ariko hagashyirwa imbere ibyifuzo byacyo.
Netanyahu wari i Washington yavuze ko bifuza ko amasezerano y’agahenge k’iminsi 60 agerwaho, bagatangira no kuganira ku guhagarika intambara burundu.
Netanyahu yavuze ko ibintu byoroshye bashaka ari uko Hamas irambika intwaro hasi, igahagarika ibikorwa bya gisirikare n’ibya politike, kandi Hamas ntizongere kugira igikorwa na kimwe igaragaramo.
Yahamije ko mu minsi 60 nibitubahirizwa mu buryo bwa dipolomasi, bazasubira mu ntambara.
Ikinyamakuru Maariv cyo muri Israel cyabajije abaturage baho niba babona aya masezerano y’agahenge azayanga umusaruro, 47% barabyemeza mu gihe 37% batizeye ibizayavamo.
Al Jazeera yanditse ko Netanyahu yavuye muri Amerika nta tangazo rivuga ko amasezerano y’agahenge yagezweho.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko azasinywa mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere.
Kaminuza zo muri Gaza zikomye Israel
Ibitero bya Israel ku wa 11 Nyakanga byagabwe mu bice bitandukanye bya Gaza. Abaperezida batatu ba Kaminuza zo muri Gaza basohoye amatangazo batabaza amahanga ko Israel yagabye ibitero ku nyubako zabo, bigaragara ko igamije kuzirimburana n’abanyeshuri bazo.
Itangazo ry’abaperezida ba al-Aqsa University, al-Azhar University – Gaza, Islamic University of Gaza rigira riti “bigize umugambi wo gusenya burundu ibigo by’uburezi bw’amashuri makuru muri Gaza, ibigo bimaze igihe byubakiyeho ubudahangarwa, icyizere n’ubwisanzure.”
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko mu masaha 24 ashize, ibitero bya Israel byahitanye abantu 82, barimo icyenda bari bagiye gufata ubufasha bw’ibiribwa.
Loni yatangaje ko kugeza ku wa 7 Nyakanga 2025 habarurwaga abantu 798 bahitanywe n’iyi ntambara mu bice bitangirwamo imfashanyo bicungwa na Amerika na Gaza Humanitarian Foundation ishyigikiwe na Israel.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *