skol

Imyigaragambyo ikuraho ubutegetsi bwa Iran yagukiye mu Burayi na Amerika

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Nyuma y’uko Abanya-Iran babarirwa mu bihumbi bigaragambije kuva mu mpera za Ukuboza 2025, abandi batuye mu mahanga batangiye kwigaragambya basaba ko ubutegetsi bw’icyo gihugu buhinduka.

Bashinja Iran kubatoteza, ikibazo cy’igiciro gihanitse cy’imibereho no kubica mu gihe bigaragambya mu mahoro.

Mu mahanga, iyo myigaragambyo ikomeye yadutse mu mijyi itandukanye yo hirya no hino ku Isi ku itariki 14 Gashyantare 2026 yitabirwa n’abaturage ba Iran baba mu mahanga babarirwa mu bihumbi.

Bigaragambirije mu mijyi irimo Munich mu Budage, Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Toronto muri Canada, i Tel Aviv muri Israel, i Lisbon mu Portugal, i Sydney muri Australia n’i Londres mu Bwongereza.

Ni imyigaragambyo yakurikiye impuruza yatanzwe n’umuhungu w’uwahoze ari umwami wa Iran mbere y’impinduramatwara yo mu 1979 witwa Reza Pahlavi wasabye ko hari igikwiye gukorwa.

Reza Pahlavi kuri ubu uri mu buhungiro muri Amerika yamaganye bikomeye ubwicanyi n’iyicarubozo bikorerwa abigaragambya muri Iran.

Yagize ati “Ubutumwa bwanjye bwa mbere nabugeneye Abanya-Iran b’intwari bari mu gihugu imbere. Mumenye ko mutari mwenyine, uyu munsi Isi yose ibari inyuma muri uru rugamba.”

Yakomeje anenga ubutegetsi bwa Iran agaragaza ko budakwiye gukomeza kuyobora icyo gihugu.

Ati “Ubuyobozi bwanyu bwamunzwe na ruswa, igitugu kandi mwica abantu. Nyamara muhagarariye umuco nyakuri w’igihugu cyacu n’imibereho igezweho. Iran y’ejo hazaza igomba kwigenga kandi izereka Isi uko turi igihugu gikomeye.”

BBC yanditse ko uburyo iyo myigaragambyo ikomeye bugaragazwa n’umubare w’abayitabiriye mu mujyi wa Munich honyine, kuko Polisi yaho yatangaje ko abantu bagera ku 250.000 bitabiriye igikorwa cyo kumva ubutumwa bwa Reza Pahlavi.

Muri iyo myigaragambyo, Abanya-Iran baranguruye basaba Reza Pahlavi ko asubira mu buyobozi agakemura ibibazo igihugu cyabo gifite.

Imyigaragambyo muri Iran yatangiye ku itariki ya 28 Ukuboza 2025, abaturage binubira igiciro gihanitse cy’ubuzima cyatewe no gutakaza agaciro gukabije kw’ifaranga ryaho, nyuma iraguka ihinduka iyo basaba ko ubutegetsi buhinduka.

Iyo myigaragambyo bivugwa ko imaze kigwamo abantu barenga ibihumbi 16.

Amerika byatangaje ko izakoresha imbaraga za gisirikare mu gufasha abo baturage ba Iran gukora impinduka bakenewe, gusa yakomeje kubigendamo buhoro ugereranyije n’uburyo Perezida Donald Trump yabivugaga mu ntangiriro za Mutarama 2026.

Gusa, ku itariki 13 Gashyantare 2026, Reuters yanditse ko abayobozi babiri muri Amerika batashatse ko amazina yabo ajya hanze bayibwiye ko Igisirikare cya Amerika kiri kwitegura intambara ishobora kumara ibyumweru kuri Iran mu gihe Perezida Donald Trump azaba atanze amabwiriza.

Reza Pahlavi uvuka ku Mwami wa nyuma wa Iran ni we usa n’uwasembuye imyigaragambyo ku banya-Iran baba mu mahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa