skol
fortebet

Imyigaragambyo yakwirakwiye henshi muri Amerika, Bill Clinton anenga Trump

Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Imyigaragambyo y’abamagana umukwabu w’urwego rw’abinjira n’abasohoka wo gufata abimukira badafite ibyangombwa yakwirakwiye henshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton wayoboye iki gihugu kuva mu 1993 kugeza mu 2001 anenga uburyo Perezida Donald Trump ari kwifashisha abasirikare bo mu mutwe w’Inkeragutabara.

Sponsored Ad

Iyi myigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, mu cyumweru gishize. Perezida Trump yatangiye kohereza aba basirikare bazwi nka ‘National Guard’ kugira ngo bayihagarike byihuse gusa ntibashoboye guhagarika abigaragambya.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yamaganye icyemezo cyo kohereza aba basirikare, asobanura ko ubusanzwe National Guard idashinzwe gukumira imyigaragambyo, ahubwo ko ishinzwe kurinda imipaka y’igihugu kugira ngo kidaterwa n’umwanzi.

Newsom yagize ati “Demokarasi iri kugabwaho ibitero imbere y’amaso yacu, ibi bihe twatinyaga birageze.”

Umuyobozi wa Polisi muri Los Angeles, Jim McDonell, yasobanuye ko abantu 400 ari bo bamaze gutabwa muri yombi muri uyu mujyi washyiriweho “Guma mu Rugo” mu masaha ya nijoro, gusa ngo abigaragambya na bo bitwaje ikoranabuhanga.

McDonell yagize ati “Baje biteguye, bafite ibikoresho bihagije. Bafite itumanaho rya radiyo. Bagenzura imiyoboro ya Polisi, baratutobya kugira ngo badukure aho dushaka gufatira abantu.”

Clinton yagaragaje ko abasirikare b’Inkeragutabara baba bakwiye kwifashishwa muri Leta mu bihe bikomereye igihugu birimo iby’ibiza cyangwa se hashingiwe ku itegeko ryo muri iyo Leta.

Yagize ati “Perezida Donald ni we wishyize muri ibi bintu, none ari kunegura California. Iyo ugiye gukoresha ingabo muri Leta, bisaba ko haba habaye ibiza cyangwa se abashinzwe kugarura ituza bagusabye ubufasha hashingiwe ku itegeko ryo muri iyo Leta.”

Muri Leta ya New York, Illinois, Texas, Nevada na Washington na ho hadutse imyigaragambyo yamagana imikwabu yo gufata abimukira badafite ibyangombwa. Hari impungenge ko ishobora gufata intera nk’iyo muri California.

Mu mujyi wa Spokane muri Washington, abigaragambya bitwaje ibyapa byamagana uko abimukira bafatwa, bagerageje gufunga umuhanda, Polisi ita muri yombi aberenga 30.

Meya wa Spokane, Lisa Brown yatangaje ibihe bidasanzwe muri uyu mujyi ndetse na ‘Guma mu Rugo” itangira saa tatu n’igice z’ijoro ikageza saa kumi n’imwe za mu gitondo mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’urugomo.

Umuyobozi wa Polisi muri Spokane, Kevin Hall, yatangaje ko mu bikorwa byo gukumira imyigaragambyo muri uyu mujyi, nta myuka iryana mu maso yakoreshejwe cyangwa se amasasu adashobora kwica, ahubwo ko hakoreshejwe umwotsi utangiza.

Polisi yo mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada yatangaje ko hagaragaye abigaragambya bari gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko. Yabasabye guhagarika imyigaragambyo, bitaba ibyo bagatabwa muri yombi.

Yagize iti “Twemeje ko hari abateraniye kuri Las Vegas Boulevard na Clark mu buryo butemewe n’amategeko bitewe n’uko bari gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko. Nibatagenda, barafungwa.”

Mu mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington hagaragaye abigaragambya baririmbaga indirimbo zamagana urwego rw’abinjira n’abasohoka, bafite n’ibyapa byamagana umukwabu rumaze iminsi rukora.

Meya wa Seattle, Bruce Harrell, yasabye abaturage bo muri uyu mujyi kwigaragambya mu mahoro, aboneraho kwamagana icyemezo Trump yafashe cyo kohereza Inkeragutabara muri Los Angeles.

Umuyobozi w’Inkeragutabara ziri gukumira imyigaragambyo muri Los Angeles, Gen. Maj. Scott M. Sherman, yatangaje ko hamaze koherezwa izigera ku 2000 kandi ko hari izindi 2000 zihagera kuri uyu wa 12 Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa