Perezida Donald Trump yavuze ko atashakaga “inama y’ubusa”, nyuma y’uko inama yagombaga kumuhuza na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugira ngo baganire ku ntambara yo muri Ukraine, isubitswe.
Ku wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, Trump yavuze ko icyemezo cyo gusubika gahunda yo guhura na Putin cyafashwe kuko adashaka inama yo gupfa ubusa.
Ati: "Ntabwo nshaka inama yo gupfa ubusa, ntabwo nshaka gutakaza igihe. Tuzaba tureba ibizaba."
Mu masaha ya kare y’uwo munsi, White House yari yatangaje ko nta gahunda ihari y’inama hagati ya Trump na Putin, nubwo ku wa 14 Ukwakira 2025, Trump yari yabwiye abanyamakuru ko bombi bari guhura i Budapest mu byumweru bibiri.
Umwe mu badipolomate baganiriye na Reuters yavuze ko guhagarika iyi nama bishobora kuba byaraturutse ku kuba u Burusiya bwarashyizeho amananiza menshi “kugeza Abanyamerika babonye ko nta musaruro Trump ashaka uzava i Budapest.”
Trump na Putin baherukaga guhura muri Kanama i Alaska, mu nama itaratanze umusaruro, ibintu byatumye White House ishaka kwirinda kongera gusubiramo amakosa nk’ayo.
Inama ya Trump na Putin i Budapest yajemo kidobya

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *