Indege Qatar yahaye Amerika izahindurwa ‘Air Force One’ mu mezi atandatu
Yanditswe: Monday 11, Aug 2025
Perezida Donald Trump yavuze ko indege ya Boeing 747-8 Amerika yahawe na Qatar nk’impano, ishobora kuba yahinduwe indege ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika [Air Force One] bitarenze Gashyantare 2026.
Ubusanzwe Amerika ikoresha indege za Boeing 747-200B, mu ngendo za perezida, ariko ziba zitandukanye n’izisanzwe kuko ziba zarashyizwemo ibindi bintu bijyanye n’ibyo Perezida akenera, nk’itumanaho, ibiro, n’ibindi bishobora kumufasha gukomeza akazi ke ari mu ndege kabone n’iyo yamaramo igihe kirekire, kandi mu buryo burindiwe umutekano.
Uruganda rwa Boeing ni rwo rufite isoko ryo gukora izi ndege ariko mu bihe bishize Trump yavuze ko urwo ruganda rumara igihe kinini rutaratanga iyo rwasabwe.
Muri Gicurasi, Boeing yatangaje ko iteganya gutanga indege nshya ebyiri mu myaka ibiri iri imbere. Hari bimwe mu byagombaga gukorwa kuri izi ndege biri kwirengagizwa kugira ngo ziboneke vuba kandi byihuse.
Trump yavuze ko kwifashisha iyi yahawe na Qatar mu gihe izindi zitaraboneka ari inzira yihuse kandi idakeneye amafaranga menshi, nubwo imirimo yo kuyivugurura no kuyongeramo ibikoresho byose iri gukorwa na US Air Force.
Iyi ndege ya Boeing 747-8 yakoreshwaga n’Umuryango w’Ubwami bwa Qatar.
Impuguke mu bijyanye n’indege zigaragaza ko gufata indege nk’iyi ukayongeramo ibikenewe byose ngo ibe ku rwego rw’iya perezida wa Amerika bitwara imyaka, bityo ko byasaba kwirengangiza imirimo imwe n’imwe ngo igihe Trump yatanze cy’amezi atandatu cyubahirizwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *