skol
fortebet

Indege ya Papa Francis yahinduye amayira bitewe umuyaga wiswe Hurricane Irma

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Amakuru aturuka I Vatican aravuga ko indege itwara umushumba mukuru wa kiliziya gatorika ku Isi Papa Francis kuri ubu uri mu ruzinduko rw’ iminsi itanu mu gihugu cya Colombia yahinduye amayira bitewe n’ umuyaga wahawe izina rya Hurricane Irma.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeli 2017, nibwo Papa Francis yatangiye uruzinduko agirira mu gihugu cya Colombia muri Amerika y’ Epfo.
Vatican yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ubukana bw’ umuyaga Hurricane Irma, indege itwara Papa Francis kuva I Roma (...)

Sponsored Ad

Amakuru aturuka I Vatican aravuga ko indege itwara umushumba mukuru wa kiliziya gatorika ku Isi Papa Francis kuri ubu uri mu ruzinduko rw’ iminsi itanu mu gihugu cya Colombia yahinduye amayira bitewe n’ umuyaga wahawe izina rya Hurricane Irma.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeli 2017, nibwo Papa Francis yatangiye uruzinduko agirira mu gihugu cya Colombia muri Amerika y’ Epfo.

Vatican yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ubukana bw’ umuyaga Hurricane Irma, indege itwara Papa Francis kuva I Roma igera mu mugi wa Bogotã muri Colombia yanyuze mu kirere cy’ ahitwa Trinidad na Tobago, Grenada na Barbados, bitandukanye n’ uko byari biteganyijwe.

Nk’ uko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo mu ntangiro za 2016 nibwo Papa Francis yatangaje ko azasura Amerika y’ amagepfo.

Igihugu cya Colombia Papa Francis arimo gifite amateka atari meza yo kuba cyarashegeshwe n’ intambara za gisivile zahitanye abagera ku bihumbi 220, zigakura mu byabo ababarirwa muri za miliyoni.

Abahanga mu by’ ubumenyi bw’ ikirere bavuga ko uyu muyaga wahawe izina rya Hurricane Irma uturuka mu bice bya Sahara muri Afurika, ukambukiranya inyanja ya Atlantique.

Uku niko biba bimeze iyo uyu muyaga urimo kuyura mu mazi

Dore uko biba byifashe iyo Hurricane Irma ugeze ku butaka

Uyu muyaga umaze kwagiza byinshi ku mugabane w’ Amerika. Abakurikiranira hafi iby’ ubumenyi bw’ ikirere kandi bavuga ko hari indi miyaga nayo irimo kuva muri Afurika yerekeza muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa