skol
fortebet

Indege yari itwaye Perezida Trump yagize ikibazo

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Wednesday 21, Jan 2026

Indege yari itwaye Perezida Trump yagize ikibazo

Sponsored Ad

skol

Air Force One, indege isanzwe itwara Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagiye ikibazo cyatumye isubika urugendo, igaruka ku kibuga cy’indege ubwo yari itwaye Perezida Donald Trump n’abo bari kumwe bagiye mu nama yiga ku bukungu World Economic Forum iri kubera mu Busuwisi.

Byabaye ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, ubwo Trump n’itsinda rinini bari kumwe ririmo abo mu butegetsi n’abanyamakuru bari mu ndege bajya i Davos, nyuma ikagira ‘ikibazo gito cy’amashanyarazi’ nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika (White House), Karoline Leavitt.

Iyi ndege nyuma yo kugira ikibazo yahise igaruka ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews i Maryland, abari bayirimo bayivamo.

Nyuma abari bujyane na Perezida Trump bahagurutse i Washington D.C mu. ndege ya Boeing 757 nayo isanzwe ikoreshwa mu gutwara Perezida wa Amerika by’umwihariko mu ngendo z’imbere mu Gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa