Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko indege ebyiri z’intambara z’u Burusiya zakoze igikorwa yavuze ko “giteje impungenge cyane” cyo kwegera indege yabwo y’ubutasi mu kirere cyo hejuru y’Inyanja y’Umukara (Black Sea), inasohora amashusho ivuga ko agaragaza uko icyo gikorwa cyagenze.
Amashusho yashyizwe hanze n’u Bwongereza agaragaza indege ebyiri z’u Burusiya ziguruka zegereye cyane indege y’u Bwongereza.
Hari aho imwe muri zo igaragara iri kugendana hafi yayo, indi ikayinyura imbere mbere yo gukomeza kure yayo.
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yavuze ko imwe mu ndege zo mu bwoko bwa Su-35 yegereye cyane iyo ndege y’ubutasi ku buryo yakanguye uburyo bw’ikoranabuhanga buyirinda impanuka cyangwa ibitero, mu gihe indi yo mu bwoko bwa Su-27 yageze nko muri metero esheshatu gusa uvuye ku gice cy’imbere cy’iyo ndege.
Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza, John Healey, yavuze ko imyitwarire y’abo bapilote “yari iteje ikibazo kandi itemewe,” cyane ko iyo ndege y’u Bwongereza nta ntwaro yari itwaye.
Yakomeje avuga ko nubwo habaye icyo gikorwa, indege yakomeje ubutumwa bwayo nta kibazo igize.
Indege y’u Bwongereza yari muri ubwo butumwa ni iyo mu bwoko bwa RAF Rivet Joint, ikoreshwa mu bikorwa byo gukusanya amakuru y’ubutasi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Leta y’u Bwongereza yavuze ko iyo ndege yari iri mu rugendo rusanzwe mu kirere mpuzamahanga kiri hejuru y’Inyanja y’Umukara, ahakomeje kugaragara ibikorwa byinshi bya gisirikare kubera intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Kugeza ubu u Burusiya ntacyo buratangaza kuri ayo mashusho. Gusa bwakunze kuvuga ko abapilote babwo bakurikiza amategeko mpuzamahanga mu bikorwa nk’ibi.
Si ubwa mbere habaye ibikorwa nk’ibi kuko indege z’u Burusiya zakunze guhagurutswa zijya gukumira indege z’ubutasi z’u Bwongereza kuva intambara yo muri Ukraine yatangira gukaza umurego mu 2022.
Mu 2021 na bwo, u Bwongereza bwari bwarongereye ibikorwa by’ubutasi hafi ya Crimea mbere y’uko ubwato bwabwo bwa gisirikare bugerageza kunyura mu mazi u Burusiya bufata nk’ayabwo, ibintu byaje kuvugwa ko byari igikorwa cyo kubushotora nkana.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *