skol

Indege z’ubutasi zizabimburira MONUSCO mu kugenzura agahenge muri Uvira

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yatangaje ko mbere y’uko Teritwari ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yoherezwamo ingabo zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge, hazabanza koherezwa indege z’ubutasi.

AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira muri Mutarama 2026, isaba ko woherezwamo ingabo zitagira uruhande zibogamiraho kugira ngo abaturage bawutuyemo bizere ko batazongera kugirirwa nabi n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kahaye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) inshingano yo kujya kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri Uvira, AFC/M23 na Leta ya RDC birabyemera.

Lacroix uri mu ruzinduko rw’akazi muri RDC, ku wa 10 Weruwe 2026 yatangaje ko kohereza ingabo muri Uvira bizakorwa mu byiciro, kandi ko mbere na mbere hazabanza koherezwa indege z’ubutasi mu rwego rwo gushaka amakuru kuri iki gice.

Uyu muyobozi yagaragaje ko hari impungenge ko kajugujugu zoherejwe abasirikare muri Uvira hatarakorwa ubutasi, zishobora kuraswa.

Yasabye umuryango mpuzamahanga kwizeza izi ngabo ko umutekano wazo utazahungabanywa mu gihe zizaba zatangiye kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Yagize ati "Ntituzohereza kajugujugu kugira ngo zijyane abantu bacu ahari ibyago nk’ibyigeze kuba cyangwa ibya drones zihari. Ibi ni ibintu by’ingenzi cyane kandi ubwo nahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo kuri uyu wa Kabiri, nabasabye ubufasha kugira ngo duhabwe iki cyizere vuba bishoboka. Iki ni cyo dusaba mbere yo kohereza ingabo muri Uvira."

Lacroix yasobanuye ko indege zikora ubutasi zizajya zihaguruka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, kigenzurwa n’ihuriro AFC/M23, ariko ntiyasobanuye niba hari gahunda yo kugifungura vuba kuko gifunze kuva muri Mutarama 2025.

Yagaragaje ko icyiciro cyo kohereza indege z’ubutasi muri Uvira nikirangira, hazakurikiraho icyo koherezayo abasirikare bake, hanyuma bazagende bongerwa hashingiwe ku buryo umutekano uzaba uhagaze.

MONUSCO iteganya kwifashisha drones mu gukurikirana uko umutekano uhagaze muri Uvira mbere yo koherezayo ingabo zayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa