Indege za Israel zagabye igitero muri Liban zica abantu 10 zinakomeretsa abandi benshi
Yanditswe: Saturday 17, Aug 2024

Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko igitero cy’indege cya Isiraheli mu Majyepfo ya Libani cyahitanye byibuze abantu 10. Ni mu gihe Israel yo yari yavuze ko ingabo zayo zashenye ikigo kibika intwaro za Hezbollah.
Muri abo 10 bahasize ubuzima, harimo umugore n’abana be bombi maze abandi barakomereka, babiri bakomeretse cyane, nk’uko minisiteri y’ubuzima muri Gaza yabitangaje kuri uyu wa gatandatu.
Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ku muyoboro wacyo wa Telegramu ko ingabo zirwanira mu kirere zarashe mu bubiko bw’intwaro Hezbollah mu gace ka Nabatieh gaherereye nko mu birometero 12 uvuye hafi y’umupaka wa Isiraheli.
Mbere, igisirikare cyashyize ku mbuga nkoranyambaga ko indege zacyo z’intambara zagabye igitero ku nyubako za gisirikare mu midugudu ya Maroun al-Ras na Aita al-Shaab, ku birometero birenga 50 mu majyepfo y’umujyi wa Nabatieh.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakuru muri Libani cyavuze ko uruganda rukora amatafari mu nkengero z’umujyi wa Wadi al-Kfour uherereye mu majyaruguru rwasenywe n’ingabo za Israel, gihitana ushinzwe kwita ku ruganda, ufite ubwenegihugu bwa Siriya, n’umuryango we wose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *