skol
fortebet

Indi Nshuti y’u Rwanda, Joe Ritchie wayoboye RDB yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Joe Ritchie wari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ndetse akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

Sponsored Ad

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyo uyu mugabo w’imyaka 75 yazize gusa yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Joe Ritchie wari ufite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) kuva mu 2007 kugera 2009.

Joe Ritchie ni umwe mu bantu bitabiriye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida [Presidential Advisory Council], yiga ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye yayobowe na Perezida Kagame ku wa 17 Kanama 2021.

Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe ry’ubucuti. Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kurusenya.

Mu 2017 yambitswe impeta y’ishimwe na Perezida Kagame

Urupfu rwa Joe Ritchie ruje rukurikira urwa Dr Paul Farmer nawe wari inshuti y’u Rwanda uherutse kwitaba Imana. Bombi bari bahuriye ku kuba barahawe izi mpeta na Perezida Kagame ku munsi umwe.

Joe Ritchie wari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu Yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa