Indonesia: Abana barenga 5000 bahumanyijwe n’ibiryo byo ku ishuri
Yanditswe: Friday 26, Sep 2025
Guverinoma ya Indonesia iri mu mvururu zikomeye nyuma y’uko abana barenga ibihumbi bitanu bagizwe indembe n’indwara zikomoka ku biryo byatanzwe muri gahunda nshya yo kugaburira abanyeshuri n’abagore batwite ku buntu. Iyi gahunda, izwi nka ’Free Nutritious Meal Program’, yatangiye muri Mutarama 2025 igamije kurwanya imirire mibi, ndetse yari imwe mu byifuzo Perezida Prabowo Subianto yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga.
Iyi gahunda yashyiriweho kugaburira hafi miliyoni 90 z’abana n’abagore batwite kugeza mu mwaka wa 2029, aho izatwara nibura miliyari 28 z’amadolari. Ariko ibyiringiro byayo byahungabanyijwe bikomeye n’uko mu bice bitandukanye by’igihugu abana bari ku bitaro bazira guhumeka nabi, isesemi, kuribwa mu nda bikabije no kuruka nyuma yo gufata amafunguro muri iyi gahunda.
Amashusho yo kuri televiziyo yagaragaje ibitaro byuzuye abana bataka barira, mu gihe abapolisi n’abaganga babajyanaga mu modoka z’imbangukiragutabara n’izindi modoka za Leta.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirire cyatangaje ko hagati ya Mutarama na Kamena 2025, abana 1,376 bari bamaze kugaragaza uburwayi bufitanye isano n’iyi gahunda. Muri iki cyumweru umubare w’abarwaye wageze ku 4,711, harimo abarenga 1,000 bo mu ntara ya West Java ari nayo ifite imibare myinshi y’abahuye n’iki kibazo.
Umuyobozi w’iki kigo, Dadan Hindayana, yavuze ko ibikoni byagaragayemo ibibazo byahise afungwa ndetse hashyirwaho itsinda ry’abaganga n’abahanga mu mirire bagomba kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. Yongeyeho ko amafunguro yanduye ari make ugereranyije n’ayatetswe, ariko ashimangira ko hakenewe kunozwa uburyo bwo kwirinda ko byongera kuba.
Nubwo bimeze bityo, inzego zitandukanye za Leta zemeje ko abarwaye barenze ibihumbi bitanu. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abarenga 5,200 mu gihe Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti cyabaruye abarenga 5,300. Guverineri wa West Java, Dedi Mulyadi, yavuze ko mu mujyi wa Bandung gusa abana 470 barwaye ku wa Mbere, naho mu karere ka Sukabumi abandi 580 bafashwe ku wa Gatatu. Ku wa Kane andi makuru yagaragaje ko muri iyi ntara gusa habaruwe abarenga 1,775 mu minsi mike.
Ishyirahamwe Center for Indonesia’s Strategic Development Initiatives ryatangaje ko imibare iri hanze ari “igice gito cy’ikibazo gikomeye” kuko hari imiryango myinshi ishobora kuba itagaragaza ibyabaye byose. Umuyobozi waryo, Diah Saminarsih, yasabye ko gahunda yahagarikwa by’agateganyo kugira ngo ubuzima bw’abana burindwe.
Umuryango ukurikirana uburezi muri Indonesia nawo wasabye Perezida Prabowo guhagarika iyi gahunda mu gihe hagikorwa isuzuma ryimbitse. Umuyobozi w’uyu muryango, Ubaid Matraji, yavuze ko umutekano n’ubuzima bw’abana bigomba gushyirwa imbere y’inyungu za politiki.
Guverineri Mulyadi we yavuze ko ikibazo cy’indwara ziterwa n’ibyo biryo cyateje n’ihungabana mu bana, asaba ko haba isuzuma ryimbitse ku buryo gahunda ikorwa no gufata ingamba zo guhumuriza abana n’imiryango yabo.
Iyi gahunda yashyiriweho kurwanya ikibazo gikomeye cya ’stunting’ kiri mu bana bo muri Indonesia, ariko kubera ingaruka imaze kugira, ubuyobozi bwa Leta buri mu gitutu gikomeye cyo kuyihagarika by’agateganyo kugira ngo ubuzima bw’abana bukomeze kurindwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *