skol

Indonesia igiye kohereza abasirikare 8.000 muri Gaza

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Indonesia yatangaje ko iri gutegura abasirikare 8.000 bo koherezwa muri Gaza. Ni cyo gihugu cya mbere kibikoze mu cyiciro cya kabiri cy’amasezerano yo guhagarika intambara muri Gaza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Indonesia, Gen Maruli Simanjuntak, yavuze ko batangiye guha imyitozo aba basirikare kandi ko bazibanda ku mirimo y’ubuvuzi n’ubwubatsi muri Gaza.

Indonesia iherutse kwinjira muri Board of Peace, urwego rwashyizweho na Perezida Donald Trump, rufite inshingano zo guhagarika intambara yo muri Gaza no gukemura izindi ntambara n’amakimbirane hirya no hino ku Isi.

Biteganyijwe ko inama ya mbere ya Board of Peace izabera i Washington ku wa 19 Gashyantare 2026, igamije kurebera hamwe guverinoma nshya y’Abanya-Palestine muri Gaza ndetse n’iyubakwa ry’aho nyuma y’intambara.

Igihe nyacyo ingabo za Indonesia zizagerera muri Gaza n’icyo gutangira inshingano ntikiratangazwa ariko byemejwe ko Perezida Prabowo Subianto yamaze gufata icyemezo cyo kubohereza.

Perezida Prabowo yavuze ko nk’igihugu kinini cy’Abayisilamu ku Isi, Indonesia ikwiye kugira uruhare mu kugarura ituze muri Gaza.

Ibindi bihugu by’Abayisilamu nka Turikiya na Pakistan na byo biri guteganya kohereza ingabo zabyo muri Gaza ariko byatangaje ko zizaba ari izo kubungabunga amahoro gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa