Indonesia yemeje itegeko ribuza abari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yo muri Indonesia yatangaje ko abana bari munsi y’imyaka 16 bagiye guhagarikwa ku gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubarinda ibikorwa bibi bishobora kubangiza.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Meutya Hafid, agaragaza ko iri tegeko ritazatangira kujya mu bikorwa ku wa 28 Werurwe 2026 aho bizatangira n’imbuga nka YouTube, Tiktok, Facebook, Instagram, Threads, X, Bigo Live na Roblox.
Ati “Abana bacu bakomeje guhura n’ibibahungabanya byinshi uhereye ku kwerekwa amashusho y’urukozasoni, ihohoterwa ryo ku mbugankoranyambaga, gutuburirwa kugeza ku bubata, kandi ni ikibazo gikomeye. Guverinoma igiye kubikemura mu rwego rwo gufasha ababyeyi guhangana n’ibi bibazo.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku bana, UNICEF, bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abana bakoreweho ubushakashatsi muri Indonesia bari barabonye amashusho y’urukozasoni ,ku mbuga nkoranyambaga.
Ni inkuru ababyeyi bakiriye neza kuko bagaragaza ko bahugira mu mirimo bashakisha imibereho bigoye ko bacunga ibyo umwana areba byose nk’uko Amanda Kusumo yabivuze.
Ati “Nk’umubyeyi w’abana babiri ukora nta mwanya uhagije ngira wo guhora ndeba ibyo abana banjye bari gukora mu Isi y’imbuga nkoranyambuga. Amabwiriza nk’aya ya guverinoma agiye kugabanya impungenge z’ababyeyi.”
Kugeza ubu imbuga zose ntiziragira icyo zibivugaho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *