skol

Ingabo 800.000 za NATO ziryamiye amajanja mu gihe intambara n’u Burusiya yarota

Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025

featured-image

Umuyobozi w’ishami rihuza ibikorwa bya gisirikare imbere mu Budage no mu mahanga, Lieutenant-general Alexander Sollfrank, yatangaje ko Berlin yiteguye kohereza ingabo 800.000 za NATO ku mupaka w’u Burusiya, mu gihe intambara hagati y’iki gihugu n’u Burayi yarota.

Uyu mushinga wo kohereza ingabo watangajwe umwaka ushize. Ni gahunda y’u Budage yo gutegura intambara, ikaba ari inyandiko igizwe na paji 1.000.

Iyo nyandiko igena uburyo iki gihugu kizafatanya n’ibindi bigize Umuryango wa NATO, mu kohereza ingabo nyinshi hamwe n’ibikoresho byinshi barwanya u Burusiya, kandi ibyo bigakorwa bitarenze iminsi 180 intambara itangiye.

Ingingo ya gatanu y’amasezerano ya NATO ivuga ko niba kimwe mu bihugu bigize uyu muryango kigabweho igitero, ibindi bihugu byose biwugize bigomba gufasha icyo gihugu mu buryo bwose bushoboka.

Ubwo yari mu nama ngarukamwaka y’igisirikare cy’u Budage yabereye i Berlin ku wa 7 Ugushyingo 2025, General Sollfrank yavuze ko uwo mushinga ushobora gushyirwa mu bikorwa vuba aha, ahamya ko nubwo u Burusiya buri mu ntambara na Ukraine, Moscow igifite igisirikare gikomeye ndetse ishobora kugaba ibitero byoroheje ku bihugu bigize NATO.

Chancellor w’u Budage, Friedrich Merz yashimangiye ko amahitamo ya diplomasi mu gukemura intambara muri Ukraine atakunze, yemeza ko u Budage buzakomeza gutanga intwaro z’ibikoresho bya gisirikare kuri Kiev.

U Burusiya bwakomeje kugaragaza ko nta migambi bufite yo kugaba igitero kuri NATO, kandi bwavuze ko ibyatangajwe n’u Budage ko Moscow yateguye urugamba byari ibinyoma nk’urwitwazo rwo kongera ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare.

Mu kwezi gushize ikinyamakuru cyo muri Amerika, Politico cyanditse ko imishinga yo kongera ingabo mu Budage izatwara miliyari 377 z’Amayero ($440).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa