skol

Ingabo z’u Burundi “ziri gukora Jenoside mu Minembwe” – MPA

Yanditswe: Tuesday 25, Nov 2025

featured-image

Itsinda ry’Abanyamulenge baba muri leta zunze Ubumwe za America, ryatangiye imyigaragambyo mu mahoro izamara icyumweru, mu nyandiko yasomewe mu ruhame, rivuga ko ingabo z’u Burundi zirimo gukora Jenoside mu Minembwe.

Hashize igihe abatuye mu misozi miremire ya Minembwe n’ahandi nka Itombwe, Fizi na Uvira bagaragaza ko ingamba ingabo z’u Burundi zafashe, zo kubuza imiti, n’ibindi by’ibanze kugera muri ako gace ari ibyaha by’intambara ndetse byakwitwa Jenoside.

Abanyamulenge bari muri America bavuga ko mu gace bakomokamo ka Minembwe, “ingabo z’u Burundi na FARDC ziri gukoresha kwicisha abaturage inzara nk’intwaro y’urugamba.”

Bakomeza bavuga ko Abanyamulenge babujijwe kujya mu isoko, guhinga imirima yabo cyangwa gusarura imyaka.

Kuri uyu wa Kabiri, mu mujyi wa Phoenix, muri leta ya Arizona, niho umuryango Mahoro Peace Association (MPA), uyobowe na Douglas Kabunda, watangije ibikorwa bizamara icyumweru byo kugaragariza leta 30 zo muri America ibikorwa biri kubera mu Minembwe.

Ubu bukangurambaga bugamije kugera ku Banyamerica, abayobozi baho, ndetse n’abashingamategeko.

Aba bigaragambya barasaba ibintu 4: Kuba ingabo z’u Burundi zigomba guhita ziva muri Congo, hagashyirwa ingabo zizwi kandi zifite gahunda izwi.

Gukuraho ingamba zashyizweho za gukumira abaturage bikozwe n’ingabo z’u Burundi, iza Congo, FARDC, na FDLR.

Gukora iperereza mpuzamahanga ku byaha by’intambara bivugwa, no Gufatira ibihano abantu babigizemo uruhare.

Ku rubuga rwabo rwa X, MPA igira iti: “Turasaba ubutabera, kurinda abaturage, no guca kudahana.”

MPA ivuga ko ingabo z’u Burundi zirasa mu baturage zikoresheje indege za drone, ndetse ikavuga ko Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Gen Gaspard Baratuza aherutse kwemeza ko u Burundi bwafunze inzira mu Minembwe.

Aha muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo zifatanya n’urubyiruko rwa Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, n’inyeshyamba z’ihuriro AFC/M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa