skol

Ingabo za Amerika nizize turazitegereje – Minisitiri wa Iran yavuze ko badafite ubwoba

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cye kiteguye intambara yo ku butaka na America ifatanyije na Israel, yagaragaje ko nta bwoba bafite.

Umunyamakuru wa NBC News yabajije uyu muminisitiri niba bifite ubwoba bw’igitero America izagaba kuri Iran ikoresheje ingabo zirwanira ku butaka, avuga ko babategereje.

Ati “Oya turabategereje. Yego, kubera ko twizeye ko twahangana na bo, kandi bizaba ibyago kuri bo.”

Yavuze ko biteguye iyi ntambara kuruta ikindi gihe, kandi biteguye ku buryo bwose, harimo n’intambara yagutse, kandi biteguye kuyivamo.

Abbas Araghchi yavuze ko inshuti zabo nk’Ubushinwa n’Uburusiya birimo bibafasha muri politiki bitabafasha mu bya gisirikare.

Donald Trump akomeje kwivuga ibigwi – murambike intwaro hasi cyangwa mushire

Perezida Donald Trumo yasabye ingabo za Iran n’Abapolisi gushyira intwaro hasi, yabigarutseho avuga uko ingabo za America zifatanyije n’iza Israel zashegeshe igisirikare cya Iran.

Ati “Twangije umwanzi muri iyi gahunda turimo, mu minota ine intwaro zirasa ibisasu (launchers) zararashwe, ubwato 24 bwibijwe mu mazi mu minsi itatu, hagati ya 60-64% bya misile, drones, ubwirinzi bwo mu kirere byaragiye.”

Perezida Trump yasabye ingabo za Iran n’Abapolisi bose kurambika intwaro hasi, cyangwa bagahitamo kuguma ku bayobozi babo ariko bakicwa bose bagashira.

Ibi Trump yabitangaje mu gihe mbere yari yavuze ko ari we uzagena umutegetsi wa Iran nk’uko byagenze muri Venezuela.

Ati “Umuhungu wa Khamenei kuri jyewe ntabwo namwemera. Turashaka umuntu uzashyira ituze n’amahoro muri Iran.”

Donald Trump avuga ko uwategeka Iran afite amatwara nk’aya Khamenei, n’ubundi yazasubiza America mu ntambara nyuma y’imyaka itanu.

Yagize ati “Barimo guta igihe cyabo. Umuhungu wa Khamenei ntashyitse umutamiro.” [yamugereranyije n’umukinnyi w’iteramakofi ukina mu bafite ibilo bikeye].

Amakuru avuga ko zimwe mu ngabo za America zaba ziri muri Iraq ziteguye kwinjira mu ntambara yo ku butaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa