skol

Ingabo za Israel zagabye igitero ku ishuri rya Loni muri Gaza

Yanditswe: Saturday 13, Sep 2025

featured-image

Ingabo za Israel zirwanira mu kirere ku wa 12 Nzeri 2025 zagabye igitero ku ishuri ry’Umuryango w’Abibumbye ryari ricumbikiyemo impunzi mu ntara ya Gaza muri Palestine.

Bigaragara ko inyubako zikoreramo iri shuri riherereye mu mujyi wa Gaza zangiritse bikomeye. Hari abapfiriye mu bimene byayo n’abarokotse iki gitero.

Umwe mu bahungiye muri iyi nyubako yasobanuye ko mbere y’uko ingabo za Israel ziyirasaho, zabanje kubamenyesha ko bafite iminota mike yo kuba bayivuyemo.

Yagize ati “Twirutse ubwo misile zatangiraga kumanuka nyuma y’amasegonda make. Ntabwo twari gushobora kugira icyo duhungana. Nta kintu nsigaranye keretse telefone mfite mu kiganza cyanjye. Bivuze ko iyo ukererwa amasegonda make, wari gushwanyagurika.”

Mugenzi we yagize ati “Twirutse dukiza amagara yacu. Israel yaharashe bikomeye, kandi ubwo twagarukaga, twasanze hameze nk’uko ubibona, aha hantu habaye nk’ikimoteri. Nta kintu dusigaranye, nta matela cyangwa ikiringiti.”

Umuryango mpuzamahanga ukomeje kwamagana ibi bitero ingabo za Israel zatangiye kugaba muri Gaza mu Ukwakira 2023, bitewe n’uburyo ubuzima bw’abasivili butikiriramo, ariko zo zisobanura ko zigamije gusenya umutwe witwaje intwaro wa Hamas.

Ku wa 12 Nzeri, ibihugu bigize Loni byatoye umwanzuro ushyigikira ko aya makimbirane ahagarara binyuze mu kwemeza ubwigenge bwa Palestine, gusa Israel yo ntibikozwa.

Ingabo za Israel zangije iri shuri bikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa